Print

Uganda yataye muri yombi Umurundi yafatanye imbunda 2 agiye I Kampala

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2021 Yasuwe: 666

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Kisoro muri Uganda zataye muri yombi umugabo uvuga ko ari Umurundi. Yari afite imbunda ebyiri mu isakoshi yerekera i Kampala ku murwa mukuru wa Uganda.

Uwo watawe muri yombi yasanganywe indangamuntu ya Uganda yanditsemo izina Mbabazi Turinayesu. Yafatiwe mu kigo cy’imodoka zitwara abagenzi amaze gutega bisi yahagurukaga Kisoro yerekeza i Kampala.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brigadier Flavia Byekwaso, yatangarije ijwi ry’Amerika ko igisirikare cyatangiye iperereza rigamije kumenya niba ibikorwa uwo mugabo yari arimo byaba bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu i Kampala ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Ako karere ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda gahana urubibi n’ibihugu bibiri by’ibituranyi: U Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo-Igihugu gihora kirangwamo umutekano muke.

Hagati aho, abashinzwe umutekano mu mujyi wa Kampala baracyaryamiye amajanja nyuma y’ibitero bibiri by’abiyahuzi byabereye hagati y’uwo mujyi hafi y’Inteko ishinga amategeko no hafi y’ikigo cya polisi igenzura umuji wa Kampala.

Itangazo ryasohowe na Polisi kuri aya manywa ryemeza ko abantu batatu ari bo baguye muri ibyo bitero barimo umupolisi umwe, abandi 37 babikomerekeramo. Mu bakomeretse 27 ni abapolisi abandi 10 ni abasivili.

Iri tangazo rivuga ko polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba ikoresheje imbwa zitegura ibisasu yiriwe isaka ibice byose biherereye aho abo biyahuzi biturikirije kureba ko nta bindi bisasu byaba bihatezwe dore ko iby’ejo bikimara guturika Polisi yasanze ibindi bibiri byari byatezwe ahantu hatandukanye ikabitegura bitaraturika.

Leta ya Kisilam IS yaraye yigambye ibitero byabaye kuwa Kabiri mu mujyi wa Kampala. Yari iherutse no kwemeza ko yari iri inyuma y’ikindi gitero cyabaye mu kwezi gushize kibereye ku kabari kigahitana umuntu umwe. Icyo gitero cyakurikiwe n’ikindi kuri bisi itwara abagenzi nacyo cyahitanye umwe kigakomeretsa undi.

Ibi bitero byose Polisi yabyitiriye umutwe w’intangondwa wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ufite ibirindiro muri Kongo.

Leta zunze umwe z’Amerika iherutse gutangaza ko ADF yamaze kunga ubumwe na leta ya k’islama IS hamwe n’undi mutwe w’iterabwoba urwanira mu gihugu cya Mozambique. Iyo mitwe yombi igize umutwe wa leta ya Kislamu wo muri Africa yo hagati- IS-Central Africa.

IJWI RY’AMERIKA