Print

FERWAFA yasubitse imikino yagombaga kubera kuri stade Umuganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2021 Yasuwe: 512

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] yasubitse imikino yagombaga kubera kuri stade Umuganda kubera ko yasubitswe amakipe 3 ayikiniraho akabura ikindi kibuga akiniraho.

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Stade Umuganda kwakira imikino ya Shampiyona mu gihe cyose itarasanwa, risaba amakipe ayakiriraho imikino kurimenyesha ahandi yakinira bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA ku wa 29 Ukwakira iyimeshya ko Stade Umuganda itemerewe kwakira imikino.

Hashingiwe kandi ku ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye Akarere ka Rubavu ku wa 11 Ugushyingo 2021 igaragaza ko iyo Stade yavuzwe haruguru yangiritse kubera ibiza bityo ko “kugira ngo yongere yakire imikino itandukanye igomba kubanza gusanwa.”

Inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’amakipe ya Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC mu gitondo cyo ku wa Gatatu, yanzuye ko aguma kwakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda kuko nta kibazo gikomeye ifite.

Ibaruwa aya makipe yandikiye FERWAFA kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021, igira riti “Stade Umuganda ntabwo yangiritse bikomeye ku buryo itakwakira imikino n’abafana.”

Aya makipe yose yavuze ko “yateranye agasuzuma ibyasabwe, yasanze aho agomba kwakirira imikino ari kuri Stade Umuganda kuko nta bushobozi bwo kwakirira hanze afite.”

Guhera uyu munsi hateganyijwe gukinwa imikino y’umunsi wa 3 wa shampiyona ariko kubera aya mabaruwa 2 yatanzwe mu minsi ishize,imikino 2 yari gukinirwa kuri kiriya kibuga yasubitswe.

Imikino 2 yari kubera kuri Stade Umuganda yasubitswe irimo uwa:

Marines FC vs Mukura VS
Etincelles vs APR FC

Uko imikino y’umunsi wa 3 iteganyijwe:

Kuwa Kane,tariki ya 18 Ugushyingo 2021

Gorilla FC vs AS Kigali, Kigali Stadium - 15.00PM
Espoir FC vs Gicumbi FC, Rusizi Stadium - 15.00PM

Kuwa Gatanu,tariki ya 19 Ugushyingo 2021

Marine FC vs Mukura VS&L (WASUBITSWE)
Gasogi United vs Rutsiro FC, Kigali Stadium - 12.30PM
Kiyovu SC vs Police FC, Kigali Stadium - 15.00PM

Kuwa Gatandatu, 20 Ugushyingo 2021

Rayon Sports FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 15.00PM
Etincelles FC vs APR FC WASUBITSWE)
Etoile de l’Est vs Musanze FC, Ngoma Stadium - 15.00PM

Umukinnyi utemerewe gukina n’umwe:

HATEGEKIMANA Bonheur (Rayon Sports FC)