Print

Miss Ingabire Grace ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss World yahawe ibendera na Minisitiri Bamporiki[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 November 2021 Yasuwe: 822

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, ubera kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, aho Miss Ingabire Grace yari ahekerejwe n’ubuyobozi bwa kompanyi Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Minisitiri Bamporiki yabwiye Miss Ingabire ko ari umusaruro w’icyuya intwari z’u Rwanda zishyuye’, wo kwita no gukora ibikomeye cyane “Abanyarwanda, abatabarutse n’abakiriho bagizemo uruhare’.


Amubwira ko akiri muto, akaba umusaruro w’urugamba rwari ngombwa, ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza. Yabwiye Miss Ingabire Grace kuzabwira abategura Miss World kumuha ikamba, kuko ari ukwiha agaciro ubwabo.

Ati “Namubwiye ko akwiye kubabwira ko kumuha ikamba, ari bo byungura cyane kurusha we. Kubera ko u Rwanda rwari Igihugu umuntu wese adashaka kumenya. U Rwanda rwari Igihugu kitabarwa, ariko ubu u Rwanda ni Igihugu gitabara, u Rwanda ni Igihugu cyishimiwe, u Rwanda ni Igihugu gisurwa, u Rwanda ni Igihugu gifite imiyoborere myiza ducyesha umukuru w’u Rwanda.”

Akomeza ati “…Namubwiye ko akwiye kuzabwira n’abatanga iryo kamba ko kuriha u Rwanda, kurimuha nk’Umunyarwandakazi ari ukwiha agaciro bo ubwabo. Kubera ko igihugu cy’u Rwanda gifite abana beza, bafite umuco, bafite ubumenyi, bafite ubwiza mu by’ukuri nasoje mubwira ko ni mwiza uvuye mu beza. Abanyarwanda ni beza agiye kubahagararira…”

Minisitiri Bamporiki yakomeje asaba Miss Ingabire Grace kuzakoresha neza igihe azamara muri Miss World, akiga kandi akamenya impamvu ari muri Miss World. Akomeza ati “…Gutata ukamenya aho ugiye niyo ntsinzi. Iyo hajeho uwo mutsindo noneho ni nk’umutemeri uba ushyize kuri kwa kwimana u Rwanda.”

“Ariko ibyo abandi bajyamo twe tutajyamo, ibirangaza abandi twe tutarangariramo, iyo akomeje guhagarara ku muco w’u Rwanda, aba arwimana. Ariko kandi nanone amarushanwa agiyemo akamenya ko ari amarushanwa y’ubwiza. Ntabwo ari amarushanwa yo kujya guhisha ubwiza, ni amarushanwa y’ubwiza. Kandi arabufite, afite umuco, afite n’ubuhanga n’ubumenyi.”

Yavuze ko nka Minisiteri bazakora uko bashoboye bagakangurira Abanyarwanda gushyigikira Miss Ingabire Grace muri iri rushanwa, cyane cyane mu gihe cy’amatora.


Miss Ingabire Grace yabwiye itangazamakuru, ko atewe ishema no kuba agiye guhagararira u Rwanda muri Miss World igiye kuba ku nshuro ya 70. Izitabirwa n’abakobwa barenga 116 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Uyu mukobwa yashimye Minisitiri Bamporiki ku bw’impanuro yamuhaye, avuga ko ibiganiro bagiranye byamwubatsemo imbaraga zirusha izo yari afite mbere y’uko ajya muri iri rushanwa.

Ati “Icya mbere ndamushimira cyane. Kuba twaje hano byanyubatsemo imbaraga nyinshi kurusha izo nari mfite. Byanyibukije ko ntagiye njyenyine, ko ngiye nshyigikiwe