Print

Inkuru nziza kubakunzi ba P-Square [Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 November 2021 Yasuwe: 1073

Kuri uyu munsi tariki 18 Ugushyingo 2021, nibwo Mr P na Rude Boy bamamaye mu itsina rya P-Square beretse abafana babo ku nkuta zabo za Instagram ko bamaze gusubirana ku isabukuru yabo y’amavuko bujuje imyaka 40.

Happening NOW! Psquare has settled ooooo pic.twitter.com/3RPwehsGtU

— GoldMyne (@GoldmyneTV) November 17, 2021

Hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe be yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita “Uncle Papa”.

Popular Nigerian singers, Peter and Paul Okoye, of the defunct group, PSquare, have finally reunited after years of feuding.

This follows recent reports that Paul and Peter Okoye followed each other on Instagram, which in turn sparked reuniting rumours among social media users. pic.twitter.com/uwr7IYSU1c

— TV Africa Gh (@tvafricagh) November 18, 2021

Amashusho yashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa Kane, agaragaza Peter na Paul bari kumwe mu rugo, bahoberana bishimye.

Ayo mashusho agaragaza kandi mukuru wabo Jude Okoye ari guhoberana na Peter yigeze gukubita ubwo bashwanaga. Mu bari bahari kandi hari n’umugore wa Peter.

Peter utaravugaga rumwe na Jude yanagaragaye bari kumwe ateruye umwana aherutse kwibaruka.

Paul yagaragaye mu yandi mashusho ari kuvuga ati “imitwe ibiri iruta umwe”.

Izi mpanga zatandukanye mu mwaka wa 2017 nk’itsinda ry’umuziki buri umwe akomeza ukwe, gutandukana kwabo byazanye kandi agatotsi mu mibanire yabo isanzwe.

Kuri ubu, impamvu nyamukuru zazamuye amakuru yo gusubirana kw’aba bombi, akaba ari ukuba Peter yarasuye umuryango wa Paul kuri ubu usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uku kugendera umuryango wa Paul Okoye kwa Peter Okoye, byashimishije nyina w’abana batatu ba Paul Okoye witwa Anita Okoye, ndetse aranamushimira cyane kuba yatumye bizihiza Noheli yo mu Ugushyingo.

Anita Okoye umaze iminsi mu manza n’umugabo we ziganisha kuri gatanya, yagize ati: “Noheli mu Ugushyingo, wakoze se wabo w’abana, Peter.” Ubu akaba ari ubutumwa bwaherecyeje amashusho y’abana bari kumwe na se wabo Peter bishimana bari guhaha bari kumwe.

Peter nawe yahise amusubiza agaragaza ko anyuzwe n’ubutumwa bwa nyina w’abana b’impanga ye. Ikindi cyatumye abantu bumva ko hari ikintu gikomeye kiri kujya mbere mu muziki w’abahanzi b’itsinda rya P-Square, ni ugutangaza kwa Peter (Mr P ) watangaje ko kuwa 18 Ugushyingo azashyira hanze Album nshya yise “The Prodigical”, indirimbo ya gatandatu mu zigize iyi Album akaba yarayikoranye na Simi, Teni na Tamar Braxton.

N’ubwo kumva ko Peter agiye gushyira hanze Album no gusura abana abereye se wabo bidahagije kuba byakwemeza ko hari icyizere cyo kongera kubona aba bombi ku rubyiniro rumwe, ariko na none kuba barongeye gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ni ikimenyetso kindi kigaragaza ko hari umubano mwiza hagati y’aba bombi, ndetse mu kwizihiza isabukuru yabo bashobora kuzagaragaza impinduka mu mikorere yabo y’umuziki, ndetse no kuyizihiza.