Print

Rubavu: Hatangajwe igihe Gare nshya y’Akarere izubakirwa

Yanditwe na: 18 November 2021 Yasuwe: 712

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yagize ati"nibyo koko hashize igihe kitari gito hateguwe kubaka Gare ya Rubavu ariko hagiye haboneka imbogamizi zitandukanye nka Covid-19 ndetse n’abaturage bamwe bari bataremera amafaranga babariwe y’ingurane y’ubutaka bwabo.

Umuyobozi wa Jari investment ati"Tubijeje ko iyubakwa rya Gare ya Rubavu rizatangira mu kwezi kwa 2/2022 Kandi turarangiza gutegura gahunda yo kubaka Gare bitarenze mu kwezi k’Ukuboza ikindi kandi abataremera kwishyurwa nabo dutegereje umwanzuro wabo ariko bagenzi babo icyenda tumaze kubishyura miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, hasigaye abantu batatu bazishyurwa miliyoni 300 FRW mbere yo gutangira kubaka gare.

Nyiratabaro Hassina, Umuturage wahawe ingurane,yashimiye Jali investment ati"Ndishimye cyane, bampaye amafaranga menshi nshobora Kuba nanabahenze! Nzashaka ahandi heza ho gutura cyangwa nigire kugura Kigali kuko Amafaranga bampaye arahagije."

Iyi gare ya Rubavu izatwara agera kuri miliyari hafi eshanu kandi izubakwa mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu gusa.

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango