Print

Hon.Bamporiki yahaye igisubizo abavuga ko kwambara Bikini mu marushanwa y’ubwiza ari ukwica umuco

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2021 Yasuwe: 1348

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteriy’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard,yavuze ko nubwo umunyarwandakazi akwiriye kwambara akikwiza ariko adakwiriye kwica amabwiriza y’irushanwa ry’ubwiza yo kwambara utwenda tw’imbere tuzwi nka "Bikini".

Benshi bakunze kujya impaka kuri iki kintu cyo kwambara Bikini ku Banyarwandakazi bigatuma bamwe mu bitabiriye amarushanwa y’ubwiza abisaba batsindwa kubera kwanga kuzambara.

Ubwo Hon.Bamporiki yari ageze ku bikunze kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga iyo hari umukobwa wambaye ‘Bikini’ mu marushanwa y’ubwiza, yavuze ko atemeranya na bo.

Ati “Buriya dukwiye gutera intambwe, niba umwana w’umukobwa agiye mu marushanwa y’ubwiza bakajya kuri ‘piscine’ ntabwo azajyana imikenyero mu mazi […]”

Bamporiki yagaragaje ko umwana w’umunyarwandakazi ari mwiza, akwiye kwambara akikwiza ariko yibutsa abantu ko nta mukobwa ukwiye kubyitwaza ngo yice amabwiriza y’irushanwa yitabiriye.

Ati “Niba umuntu ari mu marushanwa, akaba atazambara bijyanye na yo ubwo ahubwo yareka kuyajyamo. Niba umuntu umusanga kuri piscine yambaye bikini ntibibe ikibazo. Kuki mubona uwitabiriye irushanwa ribisaba bikaba ikibazo?”

Bamporiki yagaragaje ko Umuco w’u Rwanda udashingiye ku myambarire cyangwa imisokoreze, ahamya ko ari indangagaciro zigenga Abanyarwanda zituma umuntu amenya uko yambara bitewe n’aho agiye.

Yongeyeho ko ku bwe ahubwo nta muco urimo kujya mu marushanwa ugiye kwangiza iby’abandi.

Ati “Kwica no kutubahiriza amabwiriza y’irushanwa ry’abandi ntabwo ari umuco.”

Bamporiki avuga ko mu gihe kwambara ‘Bikini’ nta kibi byateye, ku bwe ngo nta kibazo abibonamo.

Ati “Habaye hari n’ikibazo twakwegera abategura irushanwa tukababaza tuti ibyo kuki mwabihisemo, kuki mutabikuramo? Ariko igihe twamaze kubijyamo ntabwo tuzabijyamo igice kuko turashaka guseruka uko turi kandi twubahiriza iby’ahandi.”

Ubusanzwe,amarushanwa menshi y’ubwiza arangwa no kwiyerekana gutandukanye kw’abakobwa mu kugaragaza ubwiza bwabo ariyo mpamvu hari ahitamo gutegeka abakobwa kwambara Bikini.

Source: IGIHE