Print

Nyamagabe: Ikamyo yakoze impanuka ihitana abantu 2 bari bayirimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 November 2021 Yasuwe: 1424

Impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021, yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi muntu bari kumwe.

Iyo kamyo yaguye mu muhanda Huye- Nyamagabe mu Murenge wa Kamegeri aho umuhanda uherutse kwangizwa n’imvura nyinshi yaguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gasaka, Sebintu Jean de Dieu, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’ibanze bamaze kumeya ari uko iyo mpanuka yabaye hagati ya saa munani na saa cyenda z’ijoro ryakeye.

Yakomeje avuga ko bigaragara ko iyo kamyo yashatse kubisikana n’indi modoka, bituma igwa munsi y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri bari muri iyo kamyo.

Ati “Yahitanye abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi bari kumwe.”

Yavuze ko kuri ubu Polisi iri mu gikorwa cyo gukura iyo kamyo aho yaguye no kuvanamo abantu yahitanye.

IGIHE