Print

Mu mafoto Ihere ijisho uburanga bwa Miss Shanitah ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss East Africa[MAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 November 2021 Yasuwe: 1490

Ku wa 17 Ugushyingo 2021 nibwo abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw’abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021 ryateguwe n’abarimo miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016.

Umunyana Shanitah avuga ko akora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y’ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

Miss Shanitah kandi avuga ko iyo ufashije umugore kwiga ‘uba wigishije igihugu. Ko mu gihe cye cyo kuruhuka, asoma ibitabo kandi akumva umuziki.

Umunyana Shanitah yitabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss Rwanda, Miss Supranational Rwanda yegukanye bigatuma ahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International na Miss University Africa yegukanyemo ibihembo bitatu. Amaze kumenyera aya marushanwa kuko yabaye n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Supranational Rwanda 2020.

Iri rushanwa rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka myinshi ritaba. Uzaryegukana azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka azanagenerwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, arenga miliyoni 5 Frw, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $, arenga miliyoni 3 Frw.