Print

Umunyamakuru Khenzman yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2021 Yasuwe: 974

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’uruganda rwa Skol, Karim Tuyishime Khenziman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Garukutete Amira Christella nyuma y’igihe kinini bakundana.

Tuyishime Karim wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Khenzman,yakoreye amaradiyo atandukanye nka City Radio, B&B FM-UMWEZI na Vision FM.

Khenziman n’umukunzi we Garukutete Amira Christella bari bamaze imyaka 3 bakundana.

Aba bombi basezeranye ku munsi w’ejo,mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.