Print

Kiyovu Sports yaciye impaka ku gitambaro cy’ubukapiteni byavugwaga ko cyatswe Kimenyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2021 Yasuwe: 1109

Umutoza wa Kiyovu Sports,Haringingo Francic yabwiye abanyamakuru ko mu ikipe ya Kiyovu Sports hatigeze habaho ubushyamirane ku gitambaro cy’ubukapiteni nkuko byavuzwe mu minsi ishize.

Umutoza Haringingo yavuze ko kapiteni wa Kiyovu Sports ari Kimenyi Yves yungirijwe na Serumogo,atari Emmanuel Okwi nkuko byavuzwe.

Yagize ati “Kapiteni ni Kimenyi Yves, umukurikira ni Serumogo Ally. Ibyo guhindura kapiteni ntabwo byigeze biba, nimwe mubimbwiye, sinzi aho byavuye, nta n’ubwo twigeze tubitekereza, kapiteni ni Kimenyi kandi na Okwi nibaza ko mumubeshyeye sinibaza ko twabumuhaye ngo abwange, ntabwo twigeze tubiganiraho.”

Kimenyi Yves ni kapiteni wa Kiyovu Sports kuva umwaka ushize muri Gicurasi ubwo yasinyiraga gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 2.

Emmanuel Arnold Okwi wageze muri Kiyovu Sports mu kwezi gushize,byavuzwe ko ariwe wahawe iki gitambaro ariko ko yacyanze.