Print

Urukundo rw’umunyamakuru wa Flash TV n’uwo bahuje igitsina rukomeje gutangaza benshi [Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 20 November 2021 Yasuwe: 8041

Miss Albina Sydney Kirenga wamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016,akaba kandi ari n’umunyamakuru wa Flash Tv hano mu Rwanda aho akora ikiganiro cyitwa Hype buri wa Gatanu no kuwa gatandatu guhera saa tatu z’ijoro ,kurubu aravugwa mu rukundo n’undi mukobwa mugenzi we.


Mu kiganiro Albina aheruka kugirana n’umunyamakurukazi Tidjara Kabendera ,yatangajeko afite umukunzi gusa ntiyahishura uwo ariwe .Nyuma y’aho gato hakaba harasakaye amafoto atandukanaye y’uyu mukobwa ari kugirana ibihe byiza n’umukobwa mugenzi we bivugwa ko ariwe bari mu rukundo nubwo Albina nta kintu arabitangazaho.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Albina Sydney yahuje urugwiro n’uyu mukobwa bari mu bihe byiza bitandukanye ndetse hamwe banagaragaza ibimenyetso by’abakundana.



Comments

22 November 2021

Sha mukomeze kunoza umwuga kuk iriya ntag ari title yinkuru ngo nuwo bahuje igitsina sure ko bsbikoze abanyamakuru ahhhha Rmc ifite akazi


Andre 21 November 2021

Jye ndumva Ari ukumwinjirira mubuzima akunze uwo ashakase ikibazo nikihe