Print

Ole Gunnar Solskjaer yagiye mu mazi abira kubera kunyagirwa na Watford,Arsenal ihabwa isomo rya ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2021 Yasuwe: 1384

Ikipe ya Manchester United yanyagiwe na Watford ibitego 4-1 bituma umutoza wayo Ole Gunnar Solskjaer ajya mu mazi abira kuko hahise haterana inama y’ubuyobozi bw’ikipe bwo kwiga ku kumwirukana.

Ku rundi ruhande,Arsenal yari imaze imikino 10 idatsindwa, yanyagiwe na Liverpool ibitego 4-0 mu mukino wagaragayemo gushyamirana kw’abatoza b’amakipe yombi.

Umutoza Ole ari mu nzira zisohoka muri Manchester United cyane ko hahise hatangira inama ku isaha ya saa moya za London n’ukuvuga saa 21h00’ za Kigali.

Watford yafunguye amazamu ibifashijwemo na Joshua King nyuma y’iminota 28 y’umukino hanyuma Ismaila Sarr ashyiramo icya kabiri mbere gato yo kuruhuka.

Ibi bitego byinjiye nyuma y’aho mu minota ya mbere y’umukino,Ismaila Sarr yahushije penaliti yateye kabiri kose bikanga.

Mu gice cya kabiri,Donny Van de Beek winjiye mu kibuga asimbuye yagaruye United mu mukino ayitsindira igitego hakiri kare ku munota wa 50 w’umukino ariko ikarita y’umutuku yahawe Harry Maguire ku munota wa 69 yarangije ibyiringiro byose byo kwishyura kwa United.

Joao Pedro na Emmanuel Dennis bongeyeho icya gatatu n’icya kane mu minota 7 yongerewe ku mukino bituma United ikomerwa n’abafana.

Ubu United ifite intsinzi imwe mu mikino irindwi iheruka mu marushanwa yose.

Ole yari yarekewe ku kazi ke nyuma yo gutsindwa na Liverpool na Manchester City mu byumweru bishize.

Amakuru aravuga ko United iremera gutakaza miliyoni 7.5 z’amapawundi yo kwishyura umutoza Ole kugira ngo imwirukane ku kazi cyane ko yaherukaga kumwongerera amasezerano y’imyaka 3.

Hari amakuru avuga ko United irasimbuza Ole kizigenza Zinedine Zidane, nubwo hari n’abavuga Brendan Rodgers, Erik ten Hag na Mauricio Pochettino.

Ku rundi ruhande,Arsenal yari imaze kwiyunga n’abafana,yanyagiwe na Liverpool ibitego 4-0 biyikura mu mwanya mwiza wo gukomeza kurwana no kugaruka mu makipe 4 ya mbere.

Liverpool yabonye intsinzi ya gatandatu yikurikiranya mu rugo nyuma yo kunyagira Arsenal ibitego 4-0

Ibitego byatsinzwe na Sadio Mane mu gice cya mbere, Diogo Jota, Mo Salah na Takumi Minamino mu cya kabiri byari bihagije kugira ngo ihagarike Arsenal yari imaze imikino 10 idatsindwa kandi byatumye The Reds isubira ku mwanya wa kabiri.

Liverpool yashoboraga gutsinda ibindi byinshi,ariko umuzamu Aaron Ramsdale wa Arsenal akora akazi gakomeye akuramo ibitego birenga 5 byabazwe.

Arsenal imaze gutsindwa ibitego 32 mu mikino icyenda iheruka gukina muri Premier League ku kibuga Anfield kandi nta narimwe iragora iyi Liverpool muri iyo mikino.

Muri uyu mukino,abatoza Jurgen Klopp wa Liverpool na Mikel Arteta wa Arsenal bashatse kurwana hagati mu mukino,bagenzi babo n’abasifuzi bo ku ruhande barabatandukanya,bahabwa amakarita y’umuhondo.