Print

RDC: Abashinwa 5 bacukuraga amabuye y’agaciro bashimuswe n’abantu bataramenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 November 2021 Yasuwe: 729

Abaturage batanu b’abashinwa bari basanzwe bakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro ahitwa Mukera ho muri Segiteri ya Mutambala Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’epfo bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana.

Umuyobozi wa Societe civile muri Mukera,Bwana Bonne Anne Christophe avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa tatu abantu bataramenyekana bateye ku kigo gicumbitsemo Abashinwa bacukura amabuye y’agaciro kiri Mukera, bashimuta abashinwa batanu ,bica umupolisi umwe ndetse bakomeretse undi.

Yagize ati "Hari saa tatu z’ijoro,hari icumbi ry’Abashinwa bacukura amabuye.Twumva amasasu ni menshi y’abantu bataramenyekana.Nyuma yo gutohoza twumenye ko bashimuse Abashinwa 5,batwara ibintu byinshi ndetse bakomeretsa umupolisi umwe,undi we arapfa."

Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko abo bashinwa bari bamaze amezi agera kuri ane bari Mukera bakorera sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Beyond Mining kandi ko bakorera na Kananda ,Itota na Isimbi.

Inzego zishinzwe umutekano muri Fizi nazo zemeje ko hashimuswe Abashinwa 5 ndetse ko bari gukora iperereza kugira ngo bamenye aho babatwaye.

Iyi sosiyete ya Beyond Mining yatangiye gukorera aha muri Mukera muri Nyakanga uyu mwaka nyuma y’amasezerano yagiranye n’abaturage batuye aho yo kububakira umuhanda Mukera-Katanga,kubaha amazi,umuriro no kubaha ingurane y’amafaranga kugira ngo bacukure amabuye mu mirimo yabo.

Bamwe bavuga ko aba bantu bataramenyekana bashobora kuba bashimuse aba bashinwa kugira ngo babatere ubwoba bahagarike iyi mirimo bayifatire cyangwa se kugira ngo bake amafaranga babarekure.

IJWI RY’AMERIKA