Print

Biravugwa: Mashami Vincent agiye kwirukanwa mu Ikipe y’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2021 Yasuwe: 980

Nyuma yo kugira umusaruro mubi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022,Mashami Vincent ashobora guhabwa urwandiko rumusezerera ku kazi ko gutoza "Amavubi".

Amavubi yabonye inota rimwe rukumbi mu mikino itandatu yakinnye mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, aho yari kumwe na Mali, Kenya na Uganda.

Uretse uyu musaruro, Ikipe y’Igihugu ivugwamo umwuka mubi, ubusinzi no kunanirwa gushyira ku murongo abakinnyi kw’abatoza n’ibindi.

Ibi biri mu byagarutsweho mu mwiherero wahuje ubuyobozi bwa FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, umutoza Mashami Vincent na Antoine Rutsindura umugira inama mu bya tekinike nk’uko byatangajwe na Royal FM kuri iki Cyumweru.

Iyi Radio yavuze ko muri uyu mwiherero wabereye i Rubavu ku wa Kane no ku wa Gatanu, hemejwe ko Mashami azirukanwa kuri uyu wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri, nyuma yo guhabwa ukwezi kumwe kw’imperekeza.

Mashami asigaranye amezi atatu ku masezerano y’umwaka umwe yahawe muri Gashyantare uyu mwaka, aho yari yasabwe kwitwara neza mu mikino iri imbere irimo iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE n’uko ngo FERWAFA yasabye Minisiteri ya Siporo ko hashakwa umutoza mushya w’umunyamahanga uzajya uhembwa hasi y’ibihumbi 15$ ndetse hakanashakwa Umuyobozi wa Tekinike.

Bwa mbere Mashami yahawe Ikipe y’Igihugu muri Kanama 2018 aho yasimbuye Umudage Antoine Hey wari wagiye muri Mutarama uwo mwaka.

Muri Kanama 2019, yahawe amasezerano y’agateganyo, asabwa ko mu mezi atatu azafasha u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020, gusezerera Seychelles mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2022 no kubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike ya CAN 2021.

Nyuma yo kugera kuri bimwe mu byo yasabwe nubwo yatsinzwe imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu rugendo rwa CAN 2021, Mashami yongerewe amasezerano y’umwaka umwe muri Gashyantare 2020.

Imikino ibiri yatoje mu gushaka itike ya CAN 2021, yabaye mu Ugushyingo 2020, yarangiye u Rwanda rubonye amanota abiri nyuma yo kunganya na Cap-Vert ubusa ku busa mu mikino yombi ndetse icyo gihe byagaragaza ko bigishoboka ko rwabona itike yo gukina iki Gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Mutarama 2022.

Icyazamuriye amanota Mashami Vincent, kigatuma ahabwa amasezerano ku nshuro ya gatatu muri Gahyantare 2021, ni uburyo Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yitwaye mu bihe bikomeye bya COVID-19, aho yageze muri ¼ cya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse akaba ari byo yari yasabwe ubwo yongererwaga amasezerano mu 2020.

Source: IGIHE