Print

Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2021 Yasuwe: 1336

Umukino w’umunsi wa kane wa Primus National league 2021-22 wo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo, APR FC izakiramo Rayon Sports kuri Stade ya Kigali uzasifurwa n’umusifuzi mpuzamahanga Ruzindana Nsoro.

Mu mpera z’iki cyumweru hari amakuru y’ibihuha yavugaga ko umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim wikomwe n’abafana ba Rayon Sports mu mikino 2 aheruka kubasifurira bahuye na APR FC ariwe uzasifura n’uyu wo kuri uyu wa kabiri.

Nkuko amakuru yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abitangaza,abagabo 3 bamaze igihe kinini ari abasifuzi Mpuzamahanga nibo bahawe kuyobora uyu mukino witezwe cyane.

Umusifuzi Nsoro RUZINDANA niwe uzaba ari umusifuzi mukuru aho azaba yungirijwe na mugenzi we Justin KARANGWA na Honore SIMBA mu gihe umusifuzi wa 4 azaba ari Louis HAKIZIMANA

Umukino wa APR FC na Rayon Sports urabera kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa kabiri saa cyenda z’amanywa.