Print

Meddy , Platini P batahiye amara masa muri AFRIMA! Urutonde rw’abatsinze muri AFRIMA 2021[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 November 2021 Yasuwe: 1403

Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Ugushyingo nibwo ibihembo bya AFRIMA 2021 byatangiwe Nigeria mu murwa mukuru wa Lagos, aho abahanzi b’abanyarwanda batabashije kwitwara neza dore ko mu byiciro bari barimo byose bakubiswe inshuro bagataha amara masa. Icyiciro cy’umuhanzi mwiza mu karere k’Uburasirazuba Meddy yari ahatanyemo n’abarimo Harmonize, Diamond Platnumz, Rayvanny n’abandi cyatwawe n’umugande, Eddy Kenzo watumye abanya-Uganda bavuza impundu.

Ni mu gihe icyiciro Platini P yari arimo cyaraye gitwawe n’umunyakenyakazi w’imyaka 19 watangiye umuziki ku myaka 3, uwo akaba ari Nikitake wanegukanye n’igihembo cy’umuhanzikazi mwiza wo muri Afrika y’Uburasirazuba. Shanah Manjeru yabaye umuhanzi muto wa mbere mu mateka ya AFRIMA wegukanye igihembo, aniyongera ku rutonde rw’abandi banya Kenya barimo Sauti Sol na Nikitake bahacanye umucyo.

[10:13 AM, 11/22/2021] Rebecca: Urutonde rw’abegukanye ibihembo

· Umuhanzikazi mwiza uteye umuhate muri Africa yabaye Shanah Manjeru

· Umuhanzi w’umugabo mwiza muri uteye umuhate yabaye Iba One

· Umuhanzi mwiza uteye umuhate yabaye Nikita Kering

· Abahanzi bagize imibyinire myiza mu ndirimbo babaye: Flavour, Diamond Platnumz na Fally Ipupa

· Umuhanzikazi mwiza mu mpahanga (Diaspora) yabaye Naomi Achu

· Umuhanzi w’umugabo mwiza mu njyana ya ‘African Pop’ yabaye Iba One

· Itsinda ryiza ryabaye Sauti Sol

· Abahanzi bakoranye igihangano cyiza babaye Wizkid na Tems

· Umuraperi mwiza mu myandikire yabaye Elow’n

· Umuhanzikazi mwiza muri Africa y’Amajyarugu yabaye Manal Benchlikha

· Umuhanzi mwiza w’umugabo mu Mujyaruguru ya Africa yabaye Dizzy Dros

· Umuhanzi mwiza w’umugabo muri Africa y’Uburasirazuba icyiciro Meddy
y’Uburengerazuba yabaye Iba One

· Indirimbo y’umwaka yabaye iya Wizkid na Tems yitwa ’Essence’

· Umucuzi mwiza w’indirimbo yabaye Legendary Beatz

· Abahanzi babiri beza mu njyana ya Hip Hop babaye Fireboy, Cheque

· Umuvanzi mwiza w’umuziki yabaye Dj Sinyorita

· Umuhanzi wakunzwe cyane/wishimiwe n’abafana muri Africa yabaye Fireboy

· Igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka muri AFRIMA yabaye Wizkid

· Album y’umwaka yabaye iya Iba One

· Umwanditsi mwiza w’umwaka yabaye Iba One

· Umuhanzi mwiza mu njyana ya African Rock yabaye Rash Band

Shanah Manjeru yaciye agahigo ko kwakira igihembo mu mateka ya AFRIMA afite imyaka micye

Iba One wo muri Mali ni we wegukanye byinshi mu byiciro by’ibihembo bya AFRIMA

Meddy ntiyabashije kwitwara neza mu cyiciro yari arimo cyegukanwe na Eddy Kenzo

Shanah Manjeru si we munyakenya witwaye neza wenyine muri AFRIMA, kuko na Sauti Sol na Nikitake bitwaye neza

Nikitake yaraye yegukanye ibyiciro bibiri muri Afrima harimo ibyo yari ahuriyemo na Platini P na Rema Namukulla