Print

Ihere ijisho uburanga bw’umunyarwadakazi Higa Sharon wabyinishije Rema , bikavugisha benshi[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 November 2021 Yasuwe: 4399

Umubyinnyi Higa Shalon mu mpera z’icyumweru yasize yandikishije izina rye mu myidagaduro kuko nyuma yo gukaragira umubyimba umuhanzi Rema, ibitangazamakuru binyuranye mu myidagaduro byahise bimwerekezaho amaso.

View this post on Instagram

A post shared by Sharon Higa (@higa_sharon)

Ibi yabikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021, nyuma y’imikino ya Basketball ubwo yahuriraga ku rubyiniro na Rema maze akabyina kakahava kugeza ubwo abari aho bacitse ururondogoro bitewe n’uyu mwali ukiri muto.

Higa Shalon asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho mato akunda gucisha kuri konti ye ya Instagram ari kubyina indirimbo zigezweho maze agashimisha abamukurikirana kuri kuri iyo konti.

Higa Sharon yabyiniye Rema abantu barishima

Kuwa Gatandatu ku isaha ya saa Tatu n’iminota 20 ni bwo umuhanzi Rema wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro. Mbere yo kuririmba indirimbo ya mbere yabanje kubwira Abanya-Kigali ko izina rye ari “Rema”.

Uyu musore w’imyaka 21 wavukiye muri Leta ya Edo muri Nigeria, yagaragarijwe urugwiro n’igikundiro, Abanya-Kigali bamufasha kubyina no kuririmba indirimbo ze zirimo izo yakoze agitangira umuziki dore ko yawinjiyemo byeruye mu 2019.

Ubwo Rema yageraga ku ndirimbo ye yise “Soundgasm” iri mu zakunzwe cyane, umukobwa witwa Higa Sharon wari mu bitabiriye igitaramo yazamutse ku rubyiniro maze arabyina akaraga umubyimba n’ikibuno biratinda. Uyu mukobwa yabyinishije uyu muhanzi n’uko abari bateraniye muri Kigali Arena bakoma amashyi menshi bitewe n’uburyo yikaragaga agera ahasi yongera azamuka ari na ko akaraga umubyimba.