Print

Bwa mbere Cyusa Ibrahim yeruye atomora umukunzi we Jeanine Noach [ Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 November 2021 Yasuwe: 2002

Cyusa mu butimwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yatomoye uyu mubyeyi rukundo mu magambo arimo ikinyarwanda kizimije

Mu magambo yanditse yagize ati “Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

View this post on Instagram

A post shared by Ibrahim Cyusa (@ibrahimcyusa)

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Cyusa Ibrahim ari mu rukundo na Jeanine Noach. Nyuma y’uko aya makuru akwirakwiye, uyu muhanzi yabibajijweho niba koko baba bari mu rukundo abihakana yivuye inyuma. Ibi yabihakanye mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi Tv.

Aho yasubije agira Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”


Bamaze iminsi binezeza ku kirwa cya Zanzibar

Batangiye bamubaza niba yaba ari mu rukundo na Jeanine Noach bashingiye ku mashusho babonye bombi bari kumwe mu modoka uyu muhanzi agenda amuririmbira indirimbo ye yasabiyemo "amarebe ". Icyo gihe yavuze ko nta rukundo barimo ahubwo ari inshuti magara.


Uyu mugore usanzwe ari nyirasenge wa Nishimwe Noamie wabaye Miss Rwanda 2020 afite imyaka 48 afite umwana mukuru uri mu myaka irenga 20. Cyusa bari mu rukundo, afite imyaka 32.