Print

Urukiko rwategetse ko Rashid Hakuzimana afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2021 Yasuwe: 748

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Hakuzimana wari wasabye kuburana adafunzwe, bugaragaza ko akurikiranyweho ibyaha bikomeye ku buryo agomba kuburana afunzwe kugira ngo atazabangamira iperereza cyangwa akaba yatoroka ubutabera.

Mu cyumweru gishize,mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko aregwa guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakuburi, no gutangaza ibihuha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye ku rubuga rwa YouTube rwitwa Umubavu TV - nyirarwo na we afunze ku bindi byaha bitandukanye - hamwe no ku rubuga rwe Rashid TV.

Rashid yavuze ko atemera ibyaha aregwa ariko ntiyabyisobanuraho kuko yavuze ko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.

Yavuze ko atigeze ahabwa igihe cyo kwisobanura mu bushinjacyaha, ko no ku nyandiko aho yari gushyira ibisubizo bye harimo ubusa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yabajijwe akanga kuvuga kandi yari ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Rashid Hakuzimana we yongeyeho ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe abwirwa amagambo amukomeretsa mu gihe cy’ibazwa, kandi ko bitemewe n’amategeko.

Umwunganizi we mu mategeko, Felix Rudakemwa, yabanje kwanga kugira icyo avuga kuko ngo uwo yunganira "agomba kubanza agasubizwa uburenganzira yambuwe mbere".

Uregwa yasabye kurekurwa agakurikiranwa adafunze, naho Ubushinjacyaha busaba urukiko ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Uyu mugabo uhakana ibyaha byose ashinjwa, yafunzwe ku itariki ya 28 Ukwakira, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rumaze iminsi rumuburira ku magambo yanyuzaga kuri shene ye ya YouTube izwi nka Rashid TV, ndetse n’izindi yabaga yatumiweho, rukamubwira ko akwiye kwitonda kuko amagambo akoresha ashobora kurema ibyaha.