Print

Umunyezamu Ndoli yavuze ku marozi bikekwa ko yakoresheje bakina na Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2021 Yasuwe: 772

Umunyezamu wa Gorilla FC,Ndoli Jean Claude,yagaragaye ari kumena ibintu bimeze nk’ifu mu izamu rye ubwo iyi kipe ye yari ihanganye na Police FC kuri uyu wa Mbere bakanganya 0-0.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Ndoli ari kugenda ameza ibintu bimeze nk’ifu mu izamu rye by’umwihariko kuri uriya murongo wo hagati mu izamu.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Ndoli Jean Claude yavuze ko ibyo yakoze atari amarozi, ahubwo byari ugutesha umurongo abo bahanganye.

Ati “Iriya ni mind game [gusaza abo muhanganye], ni ukwica umuntu mu mutwe.”

Abajijwe ibyari mu isashi yanyujije mu izamu, yagize ati “Ntacyo. Nta cyari kirimo, ni ‘mind game’. Irakora cyane, buriya iyo turi mu kibuga uzarebe, ntimuba mubyumva? Hari n’igihe tuba dutukana ariko nyuma byarangira mukoroherana ubuzima bugakomeza.”

Ndoli Jean Claude wavuze ko ashobora gukinira Ikipe y’Igihugu igihe cyose yakwitabazwa, amaze imyaka 18 ari umunyezamu mu Cyiciro cya Mbere, aho yakiniye Police FC, APR FC, AS Kigali na Musanze FC.

Kunganya umukino wabaye ku wa Mbere, byatumye Police FC igira amanota atanu mu mikino ine mu gihe Gorilla FC yabonaga inota rya kabiri.