Print

Masudi Djuma yarahiriye guhagarika APR FC imaze imyaka 2 idatsindwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2021 Yasuwe: 1154

Rayon Sports irashaka guhagarika umuvuduko wa APR imaze shampiyona 2 idatsinzwe mu mukino ibi bihangange byombi mu mupira w’amaguru mu Rwanda birahura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,uyu munsi, kuri stade ya Kigali.

Iyi kipe y’ingabo ntiratsindwa muri shampiyona 2 zishize,ariyo mpamvu iyi kipe yambara ubururu isabwa kuba iri ku rwego rwo hejuru kugira ngo iyihagarike.

Uyu niwo mukino ukomera kurusha iyindi yose mu mupira w’amaguru mu gihugu, ndetse n’amwe mu makipe ahangana cyane mu karere.

Uyu mukino wagiye utanga imyidagaduro, intego ndetse rimwe na rimwe ikinamico.

Umutoza Masudi Djuma ukomoka mu Burundi, yahamagariye abakinnyi be gutanga ubutumwa ko bahataniye igikombe batsinze igihangange APR FC.

Yagize ati: “Tugiye gukina n’abakeba bacu b’ibihe byose, ariko cyane cyane barayoboye ndetse bari kurwana ku gikombe batwaye ubushize (APR). Uyu uzaba ari nk’umukino wa nyuma kuri twe. Tugomba gutsinda APR kugira ngo tubone imbaraga zo guhatanira igikombe cya shampiyona."

Icyakora, umutoza mukuru wa APR, Adil Errad Mohamed, yatangaje ko biteguye umukino.

Ati: “Abakinnyi bazi inshingano ziri imbere n’imbogamizi bazahura nazo kugira ngo dutsinde, bityo ubushake ntbuzaba ikibazo. Twiteguye umukino kandi intego yacu ni ugutsinda ”.

Umukino urayoborwa n’umusifuzi Ruzindana Nsoro. Arafashwa na Honore Simba, Justin Karangwa mugihe umusifuzi wa kane ari Louis Hakizimana.

Uyu mukino urafasha APR gutegura umukino wa mbere w’ijonjora rya gatatu mu gushaka itike yo kwinjira mu matsinda y’igikombe cya CAF Confederation Cup bazakina na RS Berkane yo muri Maroc kuwa gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo.

Uko imikino ya shampiyona iteganyijwe:

Kuri uyu wa Kabiri

APR FC vs Rayon
Bugesera vs Gasogi
Rutsiro vs Mukura
Gicumbi vs Kiyovu

Kuwa Gatatu

Musanze vs Espoir
AS Kigali vs Marines
Etoile de l’Est vs Etincelles