Print

Umugore wabwiwe ko atazabyara amaze kubyara abana 3 mu mwaka umwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2021 Yasuwe: 1392

Emma Geairns w’imyaka 34 ukomoka muri Poole yibarutse abahungu be b’impanga, Nowa na Arthur, nyuma y’iminsi ibiri gusa umukobwa we Harlow akoze isabukuru muri Gashyantare 2021.

Izi mpanga, ubu zifite amezi icyenda,mu gihe Harlow, afite amezi 21.Bavutse nyuma y’uko Emma abwiwe ko bidashoboka ko atwite bitewe n’uko inkondo y’umura na nyababyeyi bitameze neza.

Emma ukora mu bijyanye n’iterambere ry’umutungo n’umugabo we Jamie w’imyaka 32, bagerageje kubyara umwaka umwe mbere yo gusama Harlow - maze baratungurwa ubwo bongeye gusama igihe umukobwa wabo muto yari afite amezi make.

Emma yabisobanuye agira ati: ’Mu byukuri twari twarahisemo gufata ikiruhuko cyo kugerageza nyuma y’umwaka hanyuma mu gihe cy’impeshyi tujya kunywa kandi turishimisha.’

’Nyuma yaho nibwo nasanze ntwite bwa mbere.

’Hanyuma, nyuma ya Harlow, twatekereje ko bizadutwara imyaka kugira ngo byongere bikunde,nyuma y’ibyo abaganga bambwiye.

Ariko mu byukuri bwa mbere dukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara, nongeye gutwita.’

Emma yari afite imyaka 25 igihe yabwirwaga n’abaganga ko afite amahirwe make yo gusama bisanzwe.

Yavuze ati: ’Ni ikintu cyaje nyuma yo kwisuzumisha, bavuze uburyo inkondo y’umura na nyababyeyi byanjye biteye bituma bidashoboka cyane."

’Muri icyo gihe, nahisemo kwibanda ku mwuga wanjye, ariko igihe nahuraga n’umugabo wanjye twahisemo gushaka kugerageza.

’Inshuti zanjye zihora zimbwira ngo "uri inshuti duhora tubwira izindi nshuti zacu

’Ninjye wabwiwe ko bishoboka ko ntashobora kubyara, hanyuma nkabyara batatu mu mwaka.’

Amaze kumenya ko atwite impanga yagize ati ’Nabanje gukeka ko ari uruhinja rumwe.

Ngitangira gutwita, natangiye kuva amaraso, maze njye n’abaganga dukeka ko nakuyemo inda.

’Nagiye gushaka abaganga kugira ngo ndebe ko ibintu byose byarangiye kandi ko meze neza.

’Ariko bambwiye ko ntafite uruhinja rumwe rwiza gusa, nari mfite babiri!’

Emma n’umugabo we bavuze ko nyuma yo kubyara aba bana 3 mu gihe gito,badateganya kubyara abandi.