Print

Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bwiyongereyeho 10%

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2021 Yasuwe: 341

Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere cyatangaje ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%, igipimo abanyamakuru bamwe mu Rwanda kitagaragaza ukuri.

Raporo ya ’Rwanda Media Barometer’ yatangajwe uyu munsi ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo kuri 86%, ubwigenge ku murongo w’amakuru kuri 87%, naho uburenganzira bwo kugera ku makuru kuri 94%.

Iyi raporo nshya y’u Rwanda, ubundi isohoka buri myaka ibiri, igaragaza ko kuri biriya bipimo bitatu gusa habayeho kuzamuka ku rugero rusange rugera ku 10% ugereranyije n’iheruka ya 2018 - uretse ku gipimo cy’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ubu cyagabanutseho 4%.

Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n’ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n’amakuru biri kuri 77,8%.

Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n’ubushobozi bw’itangazamakuru hamwe n’ubunyamwuga bw’abarikora.

Ubu bushakashatsi kuri iyi ngingo bwerekana ko ikigero cy’abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego ruri kuri 67,8%.

Ni mu gihe kubahiriza amahame y’umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y’abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw’itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

Dr Usta Kayitesi, ukuriye Rwanda Governance Board ikora iyi raporo - ubu isohotse bwa kane - yavuze ko Rwanda Media Barometer "ari igipimo cyo kwisuzuma".

Raporo yo mu kwezi kwa kane ya World Press Freedom Index ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru ’rikinizwe’.