Print

Inzozi zibaye impamo ! The Ben ari gukora indirimbo n’icyamamare Diamond Platnumz

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 24 November 2021 Yasuwe: 830

The Ben amaze iminsi muri Tanzania aho ari gutunganyiriza album ye nshya. Ari kumwe na Producer Madebeats.

Diamond ubwe abinyujije kuri Story ye ya Instagram , yerekanye ibihe byiza yagiranye na The Ben maze abyerekanisha amashusho bari kumwe muri Studio aho we yita ko ari mu gikoni. Muri iyo studio ya Wasafi, The Ben yari ari kumwe n’abahanzi babarizwa muri iyo nzu barimo S2KIZZY, Mbosso, RomyJons umuDj we ndetse n’abandi batandukanye bakora muri Wasafi bigaragara ko baraye ijoro bari gukora indirimbo.

Mu mashusho n’amafoto Diamond yifashe ari muri Studio imwe na The Ben ndetse n’abandi babarizwa muri iyo nzu, Diamond yerekanaga hanze mu ijoro abwira abibaza aho ubukire bwe buva maze yongera kwerekana ibiryo bari kurya muri Studio.

Umwe mu bari hafi ya The Ben yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru , ko iyi ndirimbo yakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021.
Icyakora ariko andi makuru ahari ahamya ko nubwo Madebeats ari we watangiye umushinga w’iyi ndirimbo, Diamond yafashwe amajwi na Lizer Classic basanzwe bakorana.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben na Diamond igezweho nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko aba bahanzi bemeranyije gukorana ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

View this post on Instagram

A post shared by Emmy Rwanda Ikinege (@emmy_rwanda_ikinege)

Iyi ndirimbo niramuka ikozwe izaba ari imwe mu zizaba zigize album ya gatatu The Ben yitegura gusohora.

Ni album The Ben aherutse gutangaza ko igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku kigero cya 50% mu gihe izindi zo ari izisanzwe.
Iyi album nshya itaratangazwa izina, byitezwe ko izaba iriho indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi mpuzamahanga bafite n’amazina akomeye.

Bamwe mu bahanzi bakomeye bazagaragara kuri iyi album nta gihindutse harimo Diamond Platnumz, Sauti Sol, Gyptian wo muri Jamaica, Joeboy wo muri Nigeria na Otile Brown wo muri Kenya bakoranye ‘Can’t get enough’.