Print

Abantu 15 baraye mu gihome bazira gukoresha inyandiko mpimbano ngo barebe umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2021 Yasuwe: 1168

Abantu 15 bafashwe ku munsi w’ejo ku mukino wahuzaga APR FC na Rayon Sports, nyuma y’uko berekanye ubutumwa mpimbano bwerekana ko bapimwe COVID-19 kugira ngo bemererwe kwinjira kuri uyu mukino.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abafana 15 bakekwaho gukoresha ibyangombwa bihimbano by’uko bipimishije Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Abanyarwanda bakwiriye kwirinda kwishora mu byaha nk’ibi.

Ati “Abantu bakwiye kubireka, twarabivuze mbere ko ubwo hafunguwe ibikorwa bizajya byitabirwa n’abantu bipimishije, hari abagiye guhimba ibyo byangombwa, none ibyo twavugaga birasohoye. Nibabyirinde naho ubundi bari gukora ibyaha.

CP Kabera yavuze ko aba bafashwe bagiye gukorwaho iperereza hanyuma dosiye yabo igashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Kwinjira muri Stade ya Kigali byasabaga ko buri mufana agomba kuba yaripimishije mu masaha 72 mbere y’uyu mukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2021.

Aho kwipimisha, bivugwa ko bamwe bahisemo guhimba ibyangombwa kugira ngo babe banyura mu rihumye inzego zibishinzwe binjire muri stade.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangijwe kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese ku bw’uburiganya wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarengeje miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.