Print

Hateguwe ibitaramo 2 bikomeye bizaba ku itariki imwe mu Rwanda uzajya he?

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 24 November 2021 Yasuwe: 1206

Tariki ya 4 Ukuboza 2021 , I Kigali hategerejwe ibitaromo 2 bitandukanye by’umuriro byatumiwemo Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Ric Hassani wo muri Nigeria watumiwe mu gitaramo ‘Fantasy Music Concert’ cyateguwe na Symphony Band.

Ibi bitaramo biteganyijwe ku munsi umwe ,harimo ‘Koffi Olomide Live Concert’ cyatumiwemo Koffi Olomide umuhanzi ukunzwe muri Afurika . Ni mu gihe igitaramo ‘Fantasy Music Concert’ ari cyo Symphony Band yatumiyemo Ric Hassani.

Abahanzi nyarwanda bazahurira ku rubyiniro rumwe na Koffi Olomide ntibaratangazwa. Ni mu gihe Ric Hassani azataramana na Mike Kayihura bakoranye indirimbo, Nel Ngabo, Confy, Symphony Band na Heisdreboss.

Koffi Olomide ni umuhanzi mukuru utanga ibyishimo ku bisekuru byombi. Ni mu gihe Ric Hassani ari mu bahanzi b’ikiragano gishya mu muziki wa Nigeria, kandi bakomeye. Umwibuke mu ndirimbo zirimo ‘Only you’.

Igitaramo cya Koffi Olomide cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol kizabera muri Kigali Arena ku itariki 4 Ukuboza 2021. Ni mu gihe igitaramo cya Ric Hassani kizabera muri Kigali Convention Center tariki 4 Ukuboza 2021.

Uzajya he?

Ibi bitaramo byombi byatangiye kwamamazwa mu gihe kimwe. Ni amahitamo y’umufana guhitamo aho azajya hagati yo kwa Koffi Olomide no kwa Ric Hassani.

Kimwe mu byo abantu bashobora kuzagenderaho bajya muri ibi bitaramo harimo igikundiro cya buri muhanzi. Koffi Olomide afite igihiriri cy’abafana bo mu myaka ye na Ric Hassani afite abe, by’umwihariko urubyiruko.

Ikindi gishobora kuzatuma umubare w’abafana utangana muri ibi bitaramo ni ibiciro byo kwinjira muri ibi bitaramo. Kugeza ubu, ntiharatangazwa ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Koffi, ni mu gihe kwinjira mu gitaramo cya Ric Hassani ari uguhera ku mafaranga 5000 Frw.

N’ubwo bimeze gutya ariko, Koffi Olomide yari yatangaje ko azataramira i Kigali tariki 3 Ukuboza 2021. Gusa Intore Entertainment iri gutegura iki gitaramo, yasohoye integuza kuri uyu wa Gatatu, ivuga ko uyu muhanzi azataramira i Kigali tariki 4 Ukuboza 2021.

Aba bahanzi bagiye gutaramira i Kigali mu gihe hari ibindi bitaramo biri kuvugwa by’abahanzi bakomeye bazafasha abanyarwanda gusoza umwaka wa 2021.

View this post on Instagram

A post shared by Symphony (@symphony_rw)

Harimo igitaramo cy’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, icya Diamond ashobora gukorera i Kigali tariki 1 Mutarama 2022, icy’umunya-Nigeria Timaya n’ibindi.

Mu minsi ishize hanavuzwe ko umunya-Uganda Eddy Kenzo ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Weekend’ azataramira i Kigali mu mpera z’uyu mwaka.

Koffi Olomide yari yatangaje gutaramira i Kigali tariki 3 Ukuboza 2021, ariko abari gutegura igitaramo cye batangaje ko azahataramira tariki 4 Ukuboza 2021

Igitaramo cya Koffi Olomide ukurikirwa n’abarenga miliyoni 1.3 kuri Instagram cyatewe inkunga n’uruganda rwa SKOL

Umunya-Nigeri Ric Hassani amaze iminsi ararikira abafana be n’abakunzi b’umuziki igitaramo cye azakorera i Kigali tariki 4 Ukuboza 2021

Ric Hassani aherutse kugaragaza urutonde rw’indirimbo 18 azaririmbira i Kigali