Print

Polisi yerekanye umugabo wihaye ipeti rya ‘Lt Col’kugira ngo atire imodoka mu ruganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2021 Yasuwe: 2312

Uyu musore ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ni bwo yeretswe itangazamakuru.

Polisi yavuze ko yiyise umusirikare ufite ipeti rya Lt Col asaba Uruganda rwa Volkswagen imodoka ndetse anatera ubwoba ababishinzwe ko nibatayimuha ari bubafunge ku buryo byabaye ngombwa ko bayimusangisha aho akorera.

Ngango Alain ushinzwe gukodesha imodoka muri Volkswagen wahamagawe n’uyu musore yagize ati “Nahamagawe na Lt Col ambwira ko akora akazi ka gisirikare, ko imodoka y’akazi imupfiriyeho ko yari akeneye imodoka byihuta kandi bwangu; ko dutinze yanadufunga ndetse akeneye ko twayimutiza.”

Yakomeje avuga ko bahise bayimushyira arayikodesha ndetse aranabishyura.

Ati “Haje kugera igihe amara ukwezi atatwishyura tubibwira ababishinzwe bo mu kazi kugira ngo bamwishyuze. Bakoranye na RIB na polisi kugira ngo bamukurirane barebe ko yakwishyura ni bwo basanze ari umusivili nkatwe twese.’’

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kwirinda gukora ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’abandi kuko iyo bafashwe babihanirwa.

Yagize ati “Ikibazo cye ni nk’icy’abandi tujya tubereka buri gihe bigaragara ko bahitamo nabi, bahitamo gukora ibyaha, bahitamo guhemuka no kwiteza ikibazo. Umuntu nk’uriya kwiyita umusirikare akiha ipeti adafite akajya gukodesha imodoka yagera aho akambura abo yayikodesheje birumvikana ko ingaruka ziba zikomeye.”

Yasabye abakora ibikorwa nk’ibi kubireka kuko iyo bafashwe inzego zibishinzwe zibakurikirana bagahanwa.

Ingingo ya 281 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source: IGIHE