Print

Ubwiza bwa Uwankusi uzwi ku izina rya Keza muri firime ahagarariye u Rwanda muri Miss Jungle International[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 November 2021 Yasuwe: 1504

Miss Uwankusi Nkusi Linda yitabiriye Miss Rwanda mu 2021 ntabashe kugira ikamba na rimwe yegukana, ahataniye iri Kamba n’abandi bakobwa 27 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi .

Iri rushanwa rya Miss Jungle International rigamije kurengera ibidukikije, rihuriyemo ibihugu bikurikira; Bufaransa, Afurika y’Epfo, Nigeria, Latvia, u Bubiligi, Maroc, Chypre, Argentine, u Buhinde, Venezuela, Zambia, Tanzania n’abandi

Gushyigikira Uwankusi ni ukwifashisha imbuga nkoranyambaga aho wandika muri ‘Comments’ ugashyiramo ibendera ry’ u Rwanda. Uwankusi Nkusi Linda ari mu itsinda rya ‘F’ ahuriyemo n’abakobwa barimo uwo muri Chypre, Guinea na Maroc.

Iri rushanwa uyu mukobwa yitabiriye ubusanzwe ritegurwa na Sosiyete yitwa Sky Free. Umukobwa wese warikandagijemo ikirenge ntabwo aba yemerewe kwitabira irindi iryo ariryo ryose.

Uwankusi yitabiriye nyuma yo kubisabwa n’abategura iri rushanwa kubera umushinga yari afite muri Miss Rwanda. Wari ujyanye no gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi nk’uko na we amaze yari umwaka atangiye uru rugendo.

Uwankusi yatangiye ubuhinzi mu 2020 ubwo yari arangije amasomo ye. Yatangiye abukorera kuri hegitari ebyiri ziherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Kuri we mu gihe urubyiruko rwayoboka ubuhinzi byagabanya umubare w’abashomeri kandi bigafasha igihugu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.