Print

PSG na Atletico Madrid zatengushye abafana bazo muri UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021 Yasuwe: 1042

Paris Saint-Germain yaruhijwe bigaragara na Manchester City ya Pep Guardiola, birangira inatsinzwe umukino.City yahize ifata umwanya wa mbere mu itsinda A nyuma yo gutsinda PSG ibitego 2-1, byatsinzwe na Raheem Sterling ku munota wa 63 na Gabriel Jesus kuwa 76.

Ikipe ya PSG yari ifite ibyamamare nka Lionel Messi, Kylian Mbappe na Neymar Jr ntiyakinnye umupira benshi bari bayitezeho uretse uburyo bw’igitego kimwe rukumbi bagizemo uruhare.

Uwahoze ari umutoza wa Tottenham asa nkaho ashobora kuyobora abaturanyi ba United mumikino ya derby hano muri shampiyona cyangwa ubutaha.

Nubwo PSG yageze muri 1/16,imikinire yayo ntituma abantu bayiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League nubwo yigwijeho abakinnyi b’ibyamamare.

Iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubufaransa,irifuza gutwara Champions League ariko abakinnyi bayo by’umwihariko abakina imbere ntibafatanya n’abandi gushaka umupira igihe bawutakaje.

Umutoza Pochettino arifuzaga cyane kwerekeza muri Manchester United gusimbura Ole cyane ko bivugwa ko muri PSG bitamworoheye gutoza ibyamamare birimo.

PSG yateye mu izamu inshuro 2 gusa nubwo ifite biriya byamamare byose,mu gihe City yo yabikoze inshuro 6.

Ikipe ya City yatsinze uyu mukino idafite Kevin De Bruyne, Phil Foden na Jack Grealish basanzwe babanza mu kibuga.

Pochettino yari afite ku ntebe y’abasimbura Gianluigi Donnarumma, Marco Verratti, Angel Di Maria, Gini Wijnaldum hamwe na Sergio Ramos wagarutse avuye mu mvune ndende yavanye muri Real Madrid.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Atletico Madrid yahuye n’uruva gusenya ku kibuga cyayo Wanda Metropolitano itsindwa na AC Milan igitego 1-0 cyinjiye ku munota wa 87 gitsinzwe na Junior Messias.

Ibi byatumye ijya mu mazi abira kuko isabwa gutsinda FC Porto ku munsi wa nyuma kugira ngo ikomeze muri 1/16 gusa nanone byaterwa nuko AC Milan izaba yitwaye kuri Liverpool izakira.

Iri tsinda Liverpool ifite amanota 15/15 mu gihe FC Porto ari iya 2 n’amanota 5,AC Milan na Atletico Madrid zifite 4.

Amakipe yamaze kugera muri 1/16:

Ajax (NED)
Bayern (GER)
Chelsea (ENG)
Inter (ITA)
Juventus (ITA)
Liverpool (ENG)
Manchester City (ENG)
Manchester United (ENG)
PSG (FRA)
Real Madrid (ESP)
Sporting CP (POR)


Comments

jay king 25 November 2021

kuki ikipeya psg ifite abakinyi bakomeyekwisi ikaba irikumwanya mubi umezucho? rekachimire liver pool nachelsea nareal madrid nabayern namatimugifashenezachane


jay king 25 November 2021

kuki ikipeya psg ifite abakinyi bakomeyekwisi ikaba irikumwanya mubi umezucho? rekachimire liver pool nachelsea nareal madrid nabayern namatimugifashenezachane