Print

Tanzania yakuyeho itegeko ryabuzaga abakobwa batwite kwiga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021 Yasuwe: 248

Leta ya Tanzania yavuze ko yakuyeho itegeko ryari rimaze imyaka 19, ryabuzaga abana b’abakobwa basamye inda biga gusubira kw’ishuri.

Tanzania yavuze ko iri vangura ryakorerwaga abakobwa batwaye inda bari ku ishuli ritazongera kubaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo ku wa gatatu ku murwa mukuru Dodoma, Minisitiri w’Uburezi, Prof Joyce Ndalichako yatangaje ko abanyeshuri bo mu mashuri mato n’ayisumbuye birukanwe ku ishuri kubera impamvu zitandukanye, harimo gusama batabiteguye, bagiye kwemererwa gusubira mu mashuri.

Leta yari yashyizeho integuza y’amashuri yo kwifashisha ku bakobwa batwaye inda, abategetsi bakaba bavuga ko ibi byatuma abandi banyeshuri "birinda ababashuka".

Uwahoze yoboye iki gihugu John Pombe Magufuli yari yashimangiye iri tegeko ryemejwe bwa mbere muri 2002, ryategekaga ko abanyeshuri b’abakobwa batwaye inda bahita birukanwa.

Iri tegeko ryavugaga ko aba bakobwa birukanwa kandi bagahita bakwa uburenganzira ubwo ari bwo bwose bwo gusubira kw’ishuri kubera "ibyaha byo kutagirauburere" no "kwitwara nk’abubatse".

Kuva mu 1960 cyaraziraga ko umukobwa watwaye inda akomeza amashuli muri Tanzania, kuko abategetsi bavuga ko byarangazaga abandi bana bagenzi be ndetse muri 2002 nibwo hatowe itegeko rivuga ko umukobwa wabyaye n’uwatewe inda baba batandukanye n’ishuli burundu.