Print

Perezida Kagame yagiriye urugendo muri RDC [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021 Yasuwe: 1856

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021,aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde ku kibuga cy’indege,nyuma aza guhura na perezida Felix Tshisekedi bagirana ibiganiro.

Nkuko ibiro bya Perezida wa Repubulika,Village Urugwiro, byabitangaje,Perezida Kagame arifatanya n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma baturutse muri Afurika mu Nama yiga ku kuba umugabo ufite imyitwarire idahohotera abagore n’abakobwa. Iyi Nama yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yifatanyije na ba Perezida Nana Akufo Addo wa Ghana, Macky Sall wa Senegal, Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Kongo, na Faure Gnassingbé wa Togo bari i Kinshasa.

Nyuma yo kuganira na mugenzi we Tshisekedi,Perezida Kagame yavuze ko iyi nama yaziye gihe ndetse igiye kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na RDC.

Ati“Ndashimira Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi Nama ikomeye ku bijyanye n’uburinganire, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’uruhare rw’abagabo mu kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa riveho.

Afurika izabigiramo uruhare. Ariko nanone icy’ingenzi ni ibiganiro tugirana buri gihe ku bufatanye bw’ibihugu byombi bifite akamaro ku mahoro, iterambere, n’umutekano atari ku bihugu byacu gusa ahubwo no mu karere ndetse no hanze yako.

Ubu butumire n’iyi Nama biziye igihe kugira ngo twongere tuganire ku bufatanye hagati y’ibihugu byacu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda, nk’abavandimwe.”

Kuri iyi nama,Perezida Kagame yagize ati "Uburinganire burenze kuba inshingano, ni uburenganzira budashobora gukurwaho. Tugomba kwiyemeza guhangana n’imyumvire mibi ikiri mu bagabo no mu bahungu bamwe na bamwe bafata guhohotera abagore n’abakobwa nk’ibisanzwe. Nidukorera hamwe, tuzarandura iki cyorezo. ”

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayitabiriye, bategerejweho gutanga ibisubizo bihamye n’ingamba zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.

Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by’intangarugero.