Print

Bamwe mu banyarwanda bari kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide I Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021 Yasuwe: 2808

Bamwe mu Banyarwanda bari gusaba ko igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe kubera i Kigali gihagarikwa kubera ibirego ari kuburana mu nkiko byo guhohotera abagore.

Mu kwezi gushize, Olomide w’imyaka 65, yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

"Le Grand Mopao", icyamamare muri DR Congo no muri Africa, aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinnyi be ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu. Ibirego we yakomeje guhakana.

Juliette Karitanyi, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda, yabwiye BBC ko kuzana Koffi kuririmbira mu Rwanda "ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora".

BBC yavuganye n’abateguye iki gitaramo ariko ntibasubiza kuri ibi bivugwa n’abatifuza ko Koffi ataramira mu Rwanda.

Iyi ingingo yazanywe na bamwe mu mpirimbanyi ni imwe mu ziri kuvugwaho cyane mu Rwanda mu bazi iby’iki gitaramo giteganyijwe tariki 04 Ukuboza (ukwa 12) muri Kigali Arena.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaza ko ibyo Koffi ashinjwa bidakwiye kumubuza gutaramira i Kigali kuko bitaramuhama burundu mu nkiko.

Abandi bakabona ko ibyo ashinjwa bidakwiye gutuma aririmbira mu gihugu "kivuga ko gishyira imbere umugore", nk’uko Emma Uwingabire yabibwiye BBC.

Guhera uyu munsi tariki 25 Ugushyingo, mu burasirazuba bw’u Rwanda hatangirijwe ubukangurambaga mpuzamahanga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Karitanyi agira ati: "Kumwemerera [Koffi Olomide] gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nkaho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nkaho tuba tuvuze tuti ’aaaaa ntitubyitayeho.’"

Gusa hari abagaragaza ko Koffi ahawe ikaze mu Rwanda bashingira ku kuba ibyo aregwa akiri kubiburanaho.

Asubiza ku mashusho Koffi yatangaje kuri Twitter yemeza igitaramo cye i Kigali, Vincent Karega, ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, yanditse ko "ikaze ry’ubwuzu rimutegereje" mu Rwanda.

Ariko Karitanyi avuga ko kwemerera Koffi gutaramira mu Rwanda akiri kuregwa biriya byaha ari "nko kwerekana ko nyine adakorwaho kuko ari igihangange…"

Ati: "Muri iyi minsi turi kurwanya ihohoterwa kwakira igitaramo cy’umuntu uri mu rukiko aregwa ibi byaha, ntabwo twaba turi kubwiriza ibyo dukora... Icyo twifuza ni uko igitaramo cyahagarikwa."

Urubanza mu bujurire Koffi Olomide ari kuburana i Paris ruzasomwa tariki 13 z’ukwezi gutaha.

BBC


Comments

umusaza 25 November 2021

Uyu mugore ni igitangaza!!! Tuvuge ko ayobewe ko iyo umuntu akiburama aba Ari umwere?