Print

PSG yahise ijya gushaka umutoza usimbura Pochettino watsinzwe na Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2021 Yasuwe: 2153

Ikipe ya Manchester United yabonye amahirwe akomeye yo kubona umutoza wa Paris Saint-Germain, Mauricio Pochettino nyuma y’aho iyi kipe yatangiye ibiganiro na Zinedine Zidane.

Pochettino niwe mutoza United yifuza gusimbuza uwahoze ayitoza, Ole Gunnar Solskjaer uheruka kwirukanwa Old Trafford.

Nk’uko ikinyamakuru Le Parisien kibitangaza, ngo abahagarariye PSG bahuye na Zinedine Zidane kugira ngo baganire ku buryo ashobora kuza kuri Parc des Princes mu mpeshyi.

Umuyobozi wa siporo wa PSG, Leonardo hamwe n’umuyobozi mukuru Jean-Claude Blanc, akaba n’inshuti ya Zidane, bahuye n’uyu mutoza ukomeye w’Umufaransa muri hoteri ya Royal Monceau kugira ngo baganire.

Umutoza Zidane yanze kwerekeza muri United kubera ko ashaka akazi ka PSG ndetse kuri ubu ategereje gusinya amasezerano agahita ajya Parc des Princes gutoza Messi,Mbappe na Neymar Jr.

Zidane w’imyaka 49 nta kazi afite nyuma yo kuva muri Real Madrid,gusa ikinyamakuru cyo muri Espagne AS giherutse kuvuga ko Zidane atifuza gutoza United kuko akeneye ikipe ifite umushinga usobanutse wo gutwara ibikombe.

PSG yaraye itsinzwe na City ibitego 2-1 bituma ijya ku mwanya wa 2 n’amanota 4 irushwa na City bivuze ko igomba kwitegura gutombora ikipe itoroshye muri 1/16.


Comments

Kamana Alphonse 26 November 2021

PSG nta ba défenseurs bakomeye ifite. Gutsinda kwayo igatwara igikombe cya Champion League biragoye. Na Neymar ni umwirasi, kumutoza biragoye. Mbona umutoza bamurenganya. Babanze bashyire discipline mu ikipe.