Print

Impamvu ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Botswana buhangayikishije cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2021 Yasuwe: 1594

Minisitiri w’ubuzima w’Ubwongereza Sajid Javid yavuze ko guhera saa sita zo kuwa gatanu ibyo bihugu byongerwa ku rutonde rutukura n’indege zivayo zigahagarikwa.

Inzobere imwe muri science mu Bwongereza yavuze ko ubu bwoko bise B.1.1.529 ari bwo "bubi cyane twigeze tubona kugeza ubu", kandi hari ubwoba ko ubwirinzi bw’umubiri butabukoraho.

Kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 59 banduye ubu bwoko muri Africa y’Epfo, Hong Kong na Botswana.

Indege zose zivuye muri Africa y’epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho na Eswatini ziraba zibujijwe kuva saa sita z’amanywa.

Javid avuga ko abahanga muri science "batewe impungenge nyinshi" n’ubu bwoko bwa coronavirus, ariko hari byinshi bitaramenyekana kuri bwo.

Yavuze ko ubu bwoko bufite ubushobozi bunini bwo kwihinduranya, "nk’inshuro ebyiri umubare wo kwihinduranya twabonye ku bwoko bwa Delta".

Yongeraho ati: "Ibyo bivuze ko ishobora kuba ikwirakwira vuba kurushaho kandi inkingo dufite ubu zikaba zishobora kuba zitayikoraho."

Uyu mutegetsi avuga ko ingamba zo guhagarika ingendo ziva muri ibyo bihugu zigamije "kwirinda uko bashoboye".

Guhera saa sita z’amanywa abaturage batari Abongereza bageze muri biriya bihugu bitandatu mu minsi 10 ishize nabo ntibemererwa kwinjira mu Bwongereza.

Abahageze bavuye muri ibyo bihugu mu minsi 10 ishize nabo bari gusabwa gupimwa Covid bushya.

Andrew Harding, umunyamakuru wa BBC muri Africa y’Epfo avuga ko abahanga muri science bari kugerageza kumenya ukwihinduranya kose kw’ubu bwoko bushya ariko ikintu kimwe bamaze kumenya ni uko bwandura vuba.

Avuga ko abantu barakajwe n’uko ibi bihugu byashyizwe mu kato, mu gihe abahanga muri science bavuga iki gihugu cyari gikeneye gufashwa no gushimirwa gutahura ubu bwoko bushya.

Inzobere za OMS/WHO kuri uyu wa gatanu zirakora inama n’abategetsi ba Africa y’Epfo kugira ngo bige uko ibintu byifashe muri iki gihugu.

Abahanga bavuze ko iyi virus imaze kwihinduranya inshuro 50 n’inshuro 30 ku gice cyayo bita ’spike protein’ ari nacyo inkingo zibasira kuko ari cyo virus ikoresha mu gufungura imiryango yayo ijya mu turemangingo tw’umubiri wacu.

Prof Ravu Gupta wo muri Kaminuza ya Cambridge, avuga ko ubu bwoko bushya bwa Botswana bushobora gucika ubwirinzi bw’umubiri kandi bufite ubushobozi bwo kwandura vuba.

Prof Neil Ferguson wa Imperial College London avuga ko biteye inkeke ko ubu bwoko bushya biboneka ko "bushobora kongera cyane imibare y’abanduye muri Africa y’Epfo".

Gusa avuga ko bitarasobanuka neza niba ubu bwoko inkingo zitabukoraho, bityo hakiri hare kwemeza neza akaga buteje.

Kugeza ubu, abantu hagati ya 500 na 700 bajya mu Bwongereza bavuye muri Africa y’Epfo buri munsi, ariko iyi mibare ishobora kuba yariyongereye mu gihe ibihe by’iminsi mikuru biri kwegereza.

Ibihugu byose byari ku rutonde rutukura rwo kujya mu Bwongereza rwabikuweho mu Ukwakira (ukwa 10).

Ubu, abantu bajya mu Bwongereza barakingiwe byuzuye ntabwo bakenera kwipimisha Covid mbere yo guhaguruka, ariko bagomba gupimwa nyuma y’iminsi ibiri bahageze kandi bakuzuza inyandiko igaragaza aho baherereye.

Abatarakingiwe byuzuye kandi barengeje imyaka 18 bagomba kwishyira mu kato mu rugo iminsi 10 kandi bagapimwa Covid mbere yo guhaguruka no ku munsi wa kabiri n’uwa munani bahageze.

BBC