Print

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yasangije abamukurikira amafoto ari kugirana ibihe byiza na Rick Ross i Dubai [Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 November 2021 Yasuwe: 2084

Nyuma y’inkuru zagiye zivugwa ko umuraperi w’umunyamerika Rick Ross ari mu rukundo n’umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania wabyaranye na Diamond Platnumz, Hamisa Mobetto, ubu noneho yasangije abamukurikira amashusho asomana n’uyu muraperi bari mu kabyiniro k’i Dubai .

View this post on Instagram

A post shared by Hamisa Mobetto (@mobettohtothetop)

Mu mashusho Hamisa Mobetto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza we Rick Ross basohotse bahuje urugwiro, undi nyuma akaza kumusoma.

Guhera muri Gicurasi 2021 nibwo inkuru z’urukundo rwa Rick Ross na Mobetto zatangiye kuvugwa (comment), ni nyuma y’uko uyu muraperi atangiye kujya avuga ku mafoto y’uyu mukobwa kuri Instagram.

Hamisa Mobetto kandi yerekanye indabo nziza Rick Ross yamwakirije amuha ikaze muri Dubai, izi ndabo ni nazo Rick Ross yerekanye kuri Instagram Stories aho yanditseho ati: "Ni izagenewe Umwamikazi wanjye" nkuko ikinyamakuru Hollywood Unlocked cyabitangaje. Yaba ari Rick Ross na Hamisa Mobetto bombi bakomeje gusangiza abafana babo ibihe byiza bari kugirana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

View this post on Instagram

A post shared by Hamisa Mobetto (@mobettohtothetop)

Ibi bibaye nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Hamisa Mobetto wabyariye Diamond Platnumz yaba ari mu rukundo n’umuraperi Rick Ross gusa bombi bakabihakana.Iyi kandi ibaye inshuro ya mbere aba bombi bahuriye i Dubai aho bari kuryoshya nyuma yuko byagiye bivugwa ko bafite gahunda yo kuzahahurira.


Mu kiganiro n’umunyamakuru Lil Ommy muri Nzeri 2021, Rick Ross yahamije ko ari inshuti magara na Mobetto ariko ko azareka akaba ari we wisobanurira umubano bafitanye uko uteye.

Ati “nkubwije ukuri hari umubano uhari ariko ngiye kumureka ari we uzasobanura imiterere y’ubushuti bwacu. Ni umuntu mwiza, afite umutima mwiza, ni rwiyemezamirimo ukomeye nshaka kumufasha ngo ibikorwa bye abizege ku rundi rwego kuko arimo gukora ibikorwa bikomeye, ntewe ishema na we. Hari ibintu bitandukanye nshaka kumubona yagezeho.”

Uretse ibi kandi uyu muraperi yagiye agaragaza ko arimo agenda akururwa cyane n’igihugu cya Tanzania aho yavuze ko ashaka kuzahashora imari.