Print

Thierry Henry yahishuye icyihishe inyuma yo kuba Zidane na Pochettino batarerekeje muri United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2021 Yasuwe: 2253

Uyu munyabigwi wa Arsenal, Thierry Henry, avuga ko atekereza ko Mauricio Pochettino cyangwa Zinedine Zidane nta n’umwe uzaba umutoza wa Manchester United.

Uyu munya Argentine, usanzwe atoza Paris Saint Germain, niwe wifuzwa n’abakomeye I Old Trafford ko yazaba umutoza usimbura Ole Gunnar Solskjaer by’igihe kirekire.

United imaze igihe yifuza Pochettino kandi iri gukora cyane kugira ngo imwumvishe ko yazaza kuyitoza mu mpeshyi.

Kumwambura PSG muri shampiyona hagati byaranze,ariyo mpamvu United yazanye umutoza w’agateganyo witwa Rangnik kugira ngo ayobore iyi kipe mu gihe gisigaye cya shampiyona kugeza Pochettino abonetse mu mpeshyi.

Amakuru avuga ko uwahoze ari umutoza wa Tottenham Hotspur atishimiye i Paris kandi ko ashaka gusubira muri Premier League, ariko Henry avuga ko bitashoboka

Uyu mufaransa avuga ko kwimukira Old Trafford byaba ari "uburwayi bwo mu mutwe" kuri Pochettino akavuga ko yiteze ko uyu mutoza w’imyaka 49 azaguma muri Parc des Princes.

Ati"Ariko nanone,ugiye muri Man United wahita utangira kurwara umutwe ugerageza gushaka uburyo bwo gusubiza ikipe ku murongo kandi nibyo ari kugerageza gukora hamwe na Paris Saint-Germain.

“Ntabwo mbona ko azaba azagenda, ku giti cyanjye.

PSG imaze kurusha amanota 11 ikipe iyikurikiye muri Ligue 1, ariko ntabwo irashimisha abantu kubera Pochettino atarabasha kumenya gukoresha neza ba rutahizamu bayo ba mbere ku isi.

Ukuza kwa Lionel Messi kwabaye igitangaza mu binyamakuru, ariko guhuza na Neymar na Kylian Mbappe ngo bakore ikipe ityaye byaranze.Mu minsi ishize banenzwe cyane uko bitwaye mu mukino baheruka gutsindwa ibitego 2-1 na Manchester City ku wa gatatu.

Bivugwa ko Zinedine Zidane yanze gutoza amashitani atukura kubera ko atifuza gukorera mu Bwongereza, mu gihe Henry avuga ko uyu mugenzi we bahoze bakinana ahanze amaso ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Ati“Zidane muri United? Ntabwo ntekereza ko yabyifuza ubu ”.

"Kuki? Kubera ko mu bitekerezo byanjye, mbona ko wenda ategereje kujya mu ikipe yigihugu.Ntekereza ko aaribyo afite mu mutwe."