Print

Papa Cyangwe yahakanye amakuru yavuze ko yatandukanye na Rocky Kimomo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 November 2021 Yasuwe: 802

Mu kiganiro Papa Cyangwe yahaye Thechoicelive dukesha iyi nkuru , yahakanye ayo makuru avuga ko ari ibihuha.

Yagize ati “ibyo bintu sibyo kuko iyo urebye neza igitaramo mfite kuri uyumunsi amasezerano yakozwe na Rocky Entertainment rero bivuzeko ndi umuhanzi uyibarizwamo”

Papa Cyangwe tumubajije igituma muri iyi minsi bigaragarako yaba atabanye neza n’umukoresha we Uwizeyimana Marc uzwi nka “Rocky Kimomo “ yasubije ati “ kuba Rocky ataramamaza Ep yange “Sitaki” yagize ati “ Kwamamaza Ep yange ni ubushake bwabo arimo gukorana nabo, abo arimo kwamamariza ku mbugankoranya ze bamusabye kubanza agakora ibyabo hanyuma akazabona kwamamaza ibyange rero abo nibasozanya nawe azamamaza iyange nyuma".

Papa Cyangwe twamubajije impamvu ubusanzwe indirimbo ze ziba zanditseho Rocky Entertainment ariko ubu akaba yaranditseho “Cuma Cuma gang “

Papa Cyangwe ati “ Mu ndirimbo zose nagiye nkora mvugano ijambo “Cuma Cuma “ rero ni igihe cyo kurizamura rikaguka naho ibyo gutandukana na Rocky byo ntago byashoboka kuko turi abavandimwe kandi abavandimwe ntibajya batandukana “


Comments

Irankunda damascene 27 November 2021

Papa cyangwe turanwe mera ntahoyajya