Print

Umusaza yajyanwe mu rukiko ashinjwa gusambanya ihene y’abandi igapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2021 Yasuwe: 1654

Uyu musaza yafashwe na nyir’ihene nyuma yo kumva urusaku rudasanzwe ruva inyuma y’urugo rwe. Yagejejwe imbere y’urukiko akazasubirayo mu kwezi gutaha agiye gukatirwa umubare w’inkoni.

Uyu musaza wapfushije umugore, atuye i Rawang, muri Maleziya, arashinjwa ibi byaha nyuma yo gufatwa ku ya 27 Nyakanga uyu mwaka.

Mu ngingo ya 377 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ya Maleziya, ashobora gufungwa imyaka 20, ndetse n’ihazabu ikomeye cyangwa gukubitwa bikabije.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yafatiwe mu cyuhoubwo nyir’ihene, umukecuru w’imyaka 45, yumvaga inyamaswa ifite urusaku rudasanzwe inyuma y’urugo rwe.

Polisi ivuga ko bahise bihutira kujya kureba iyo hene nyuma yo kubwirwa ko umugabo wambaye ubusa igice kimwe ari iruhande rwayo.

Uyu musaza ashinjwa ko amaze kubona uwo mugore, yahise ahunga. Nyir’ubwite yababajwe nuko ihene ye yarapfuye nyuma y’ibyabaye.

Ku munsi w’ejo mu rukiko, Hasan yaje guhakana icyaha, nyuma y’uko umushinjacyaha,Nurul Mardhiah Mohammed Redza ashyikirije urukiko umupira n’ipantaro, bivugwa ko aribyo Hasan yari yambaye mu gihe cyo gufatwa.

Umucamanza yabajije ushinjwa ati: "Ishati n’ipantaro ni ibyawe?

Hassan aramusubiza ati: “Oya. "

Umucamanza yahise asobanura ko icyaha kidahama Hasan kuko yahakanye ko imyenda ari iye.Abamuburanira bahise basaba ko arekurwa nta ngwate atanze.Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa kuwa 24 Ukuboza.