Print

Ikipe imwe hagati ya Portugal n’Ubutaliyani ntizitabira igikombe cy’isi 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 November 2021 Yasuwe: 1504

Tombola y’uyu munsi yitabiriwe n’ibihugu 12 bitahise bibona itike yo kwerekeza mu gikombe cyisi cya 2022 bivuye mu matsinda.Aya makipe 12 azavamo 3 azerekeza mu gikombe cy’isi.

Imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza izaba ku wa kane tariki ya 24 Werurwe, umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe, ku ya 29 Werurwe.

Portugal n’u Butaliyani biri mu nzira imwe, bivuze ko imwe muri izo itazitabira iki gikombe kizaba mu mpera z’umwaka utaha muri Qatar.

Amaso yose mu mikino ya kamarampaka ahanzwe inzira ya C aho amakipe akomeye ariyo Ubutaliyani na Portugal zananiwe kubona itike zisanze mu nzira imwe,bivuze ko imwe izasigara.

Portugal ya Cristiano Ronaldo izakina na Turukiya muri kimwe cya kabiri kirangiza, naho Ubutaliyani buzahura na Makedoniya y’Amajyaruguru.

Portugal yatwaye igikombe cya Euro 2016 mu gihe Ubutaliyani aribwo bwatwaye Euro 2020 iheruka.

Ku rundi ruhande,Scotland ya Steve Clarke izakira Ukraine kuri Hampden Park mu gihe Wales nayo izabanza kwakira mu rugo igihugu cya Czech Republic.Izizarokoka hagati y’aya makipe zizahangana.

Uko inzira zipanze:

Inzira A

1/2 cya 1: Scotland v Ukraine
1/2 cya 2: Wales v Austria

Inzira B

1/2 cya 3: Russia v Poland
1/2 cya 4: Sweden v Czech Republic

Inzira C

1/2 cya 5: Italy v North Macedonia
1/2 cya 6: Portugal v Turkey


Uko gahunda ipanze