Print

U Rwanda rwasubijeho itegeko ryo kwishyira mu kato ku bantu baturutse mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2021 Yasuwe: 785

Kubera ubukana bw’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Afurika y’Epfo, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo, abantu bose binjira mu Rwanda bagomba kujya mu kato k’amasaha 24 muri hotel zabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28 Ugushyingo 2021 saa sita z’amanywa.

Minisante kandi yasabye Abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, arimo kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose, gufungura imiryango mu gihe abantu bari mu nzu imbere, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, gusiga intera ya metero hagati y’abantu ndetse no gukaraba intoki inshuro nyinshi.

Iki cyemezo kigamije kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, aho ruri mu bihugu bya Afurika byabashije kuyihashya mu buryo bufatika.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, aheruka kubwira Televiziyo Rwanda ububi bw’iyi virusi nshya.

Ati “Amakuru mabi ateye impungenge ni uko ikomatanyirije hamwe izindi virusi kandi ikaba ikaze umuntu akurikije ibyo abashakashatsi bari kuyivugaho.’’

Yasobanuye ko u Rwanda rutaragera aho rwashyiraho Guma mu Rugo kuko hakiri amakuru akiri kwegeranywa n’ubushakashatsi buri gukorwa ngo hamenyekane imiterere y’iri virusi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ubu bwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije "buhangayikishije" rinavuga ko ryabuhaye izina rya Omicron.

Bufite amoko menshi bwihinduranyamo, ndetse ibimenyetso by’ibanze bica amarenga ko buteje ibyago biri hejuru byo kongera kwandurwa, nkuko OMS ibivuga.

Ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe ni bwo OMS yamenyeshejwe bwa mbere iby’ubu bwoko mu makuru avuye muri Afurika y’epfo, bukaba bwanatahuwe muri Botswana, mu Bubiligi, muri Hong Kong no muri Israel.

Ibihugu bimwe ubu byamaze gufata icyemezo cyo guhagarika cyangwa kugabanya ingendo z’indege ziva mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.