Print

Umutoza Manchester United izazana mu mpeshyi yamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2021 Yasuwe: 2707

Nyuma yo kubura Zinedine Zidane na Mauricio Pochettino,ikipe ya Manchester United irifuza guha akazi Umuholandi Erik Ten Hag utoza Ajax mu mpeshyi cyane ko yifuza umutoza w’igihe kirekire.

Manchester United yifuzaga Mauricio Pochettino ku mwanya wa mbere ariko aracyafitiye amasezerano ikipe ya PSG ariyo mpamvu bashaka uyu Ten Hag kugira ngo aze kuyobora ikipe mu gihe kirekire.

Pochettino niwe wifuzwa ko yasimbura umutoza w’agateganyo Ralf Rangnick muri Kamena,ariko nta cyizere ko uyu munya Argentine ashobora gusesa amasezerano yagiranye na Paris Saint-Germain.

Sportsmailyavuze ko United izahindukira ishake umutoza wa Ajax, Ten Hag nibura Pochettino nawe utizeye akazi ke igihe cyose azaba adafashije PSG kwegukana UEFA Champions League.

Bivugwa ko Ten Hag ashishikajwe n’akazi ka United kandi Ajax ntabwo yiteguye kumuhagarara imbere nashaka kugenda shampiyona irangiye, nubwo uyu mugabo w’imyaka 51 yagiranye amasezerano na Ajax Amsterdam kugeza 2023.

Amakipe yombi afitanye umubano mwiza kandi umuyobozi mukuru wa Ajax, Edwin van der Sar, wahoze ari umunyezamu wa United, yagize uruhare runini mu kugurisha kuri miliyoni 40 zamapawundi,Donny van de Beek, yerekeza kuri Old Trafford.

Ten Hag afatwa nk’umwe mu batoza bateye imbere I burayi kandi yegerewe na Tottenham kugira ngo asimbure Jose Mourinho mbere yo kongera amasezerano na Ajax muri Mata.

Rangnick w’imyaka 63 y’amavuko yiteguye kwemezwa nk’umutoza w’agateganyo wa United kugeza umwaka w’imikino urangiye, ubwo azashyikiriza akazi uzamusimbura burundu kandi akazakora imirimo y’ubujyanama.

Muri iki cyumweru United yumvikanye na Lokomotiv Moscow kuri Rangnick, umuyobozi w’imikino n’iterambere mu Burusiya.