Print

Ishuri ryigisha umupira rya PSG ryatangiye ku mugaragaro mu Rwanda havugwa umwihariko rifite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2021 Yasuwe: 1377

Nadia Benmokhtar ukuriye amashuri y’abana ya PSG yavuze ko ishuri rya PSG i Huye rifite umwihariko w’uko abana bigishwa umupira w’amaguru nta mafaranga bishyura, ngo bitandukanye n’ahandi hari amarerero y’umupira w’amaguru ya PSG ku isi.

Ikipe ya PSG ifite amashuri 122 ku isi yigisha abana umupira. Yavuze ko impamvu PSG yahisemo gushyira ishuri ryayo mu mujyi wa Huye ari uko ari umujyi ufite amashuri menshi, bityo bikaba byoroshye guhitamo abana bafite impano.

Ati: ’’Twohereje ikipe y’inzobere ikorana na leta y’u Rwanda guhitamo aho gushyira iri shuri.

"Twasanze Huye hari amashuri menshi na za kaminuza ku buryo byoroshye gutoranya abana bafite impano mu mupira w’amaguru.

"Hano rero hari ikibuga cyiza kigezweho kandi kiri mu mujyi rwagati. Ni n’ahantu ibikorwa bya siporo byitabirwa cyane’’.

Nadia avuga ko impande zombi, PSG n’u Rwanda, zifite inyungu ku kubaho kw’iri shuri.

Ati: "Uko umushinga ugenda waguka turatanga akazi ku Banyarwanda, cyane kuko mwabibonye ko abatoza n’abakuriye ishuri ari Abanyarwanda, bizakomeza gutyo n’umubare uzagenda waguka’’.

Ikindi kandi ngo ni amahirwe cyane ku mupira w’amaguru w’u Rwanda ngo kuko abana bigishwa umupira ari Abanyarwanda.

Yagize ati: "Sinavuga ko abari kwigishwa umupira bazakinira PSG kuko ikipe iri ku rwego ruhanitse. Birashoboka ko habonekamo nk’umwe wakwigaragaza cyane akaba yajya gukina mu Bufaransa, ariko si cyo kigamijwe.

"Ahubwo u Rwanda n’amakipe yo mu Rwanda bashobora kubona abakinnyi bameze neza kandi bateguwe neza ku rwego rwo hejuru".

Abana kuva ku myaka 6 kugera kuri 14 bari mu byiciro bitandukanye byo gukina umupira. Mu ntangiriro, ishuri ryigisha umupira rya PSG ritangiranye abana 172 barimo abahungu 110 n’abakobwa 62.

Théonas Ndungutse, ukuriye ishuri rya PSG mu Rwanda, yabwiye BBC ko abana bakiriwe muri iri shuri biga mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Huye, nyuma bakagira amasaha yo kwigishwa umupira nyuma y’amasomo asanzwe.

Ariko yavuze ko uko umushinga uzagenda waguka bari gutekereza uburyo abiga umupira w’amaguru bazajya banacumbikirwa ahantu hamwe.

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru ry’ikipe ya PSG mu Rwanda riri mu mushinga mugari w’amasezerano y’imyaka itatu yashyizweho umukono hagati ya leta y’u Rwanda n’ikipe ya PSG mu 2019.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB) kivuga ko ari amasezerano yagutse arimo iby’ubukerarugendo, ubucuruzi, umupira w’amaguru n’ubundi bufatanye butandukanye.

Muri aya masezerano kandi ikipe ya Paris Saint-Germain inamamaza ibirango bya ’Visit Rwanda’ ku kibuga cyayo Parc des Princes, no ku myenda y’abakinnyi b’ikipe yayo y’abagore. Nta ruhande na rumwe rutangaza agaciro k’ayo masezerano.

Rai Oliveira wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya PSG mu mpera z’ikinyejana cya 20, yari mu Rwanda aho yatangijeiri shuri rya ruhago rishya y’ikipe rya PSG,i Huye.

Uyu mugabo yabaye yanatwaye igikombe cy’isi muri USA hamwe na Brazil muri 94.


Nadia Benmokhtar ayobora amashuri yigisha umupira yose ya PSG uko ari 122

BBC