Print

Sadio Mane na bagenzi be bakinana muri Senegal bagiye kuza gukorera imyitozo mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 November 2021 Yasuwe: 3314

Ikinyamakuru Senego cyanditse ko Aliou Cissé na bagenzi be babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu matsinda uri mu misozi,bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere nk’icyo muri ako gace.

U Rwanda rufite ikirere kimeze nk’icyo mu mujyi wa Bafoussam muri Cameroon ariyo mpamvu baruhisemo bigizwemo uruhare n’umutoza w’ingufu, Teddy Pellerin.

Senegal iri mu itsinda rya 2 hamwe na Malawi, Guinea na Zimbabwe.

Kuva Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, abakozi ba tekinike bahise batangira kwitegura hakiri kare nk’uko byatangajwe na Record, yasuwe na Senego.

Uretse kuba ikirere cy’u Rwanda gisa na hariya, Aliou Cissé hamwe n’abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y’uko binjira mu irushanwa.

Amakuru avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari bamenyeshejwe n’abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.


Comments

Miss 28 November 2021

U Rwanda rwujuje ibisabwa byose harimo nokugira abana beza batanga keya.