Print

Umutoza mushya wa Manchester United yahawe inshingano ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2021 Yasuwe: 2095

Uyu rutahizamu wa Borussia Dortmund ukomoka muri Norway arashakishwa n’amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w’i Burayi, harimo Manchester City, Liverpool, Chelsea na Real Madrid.

Ikipe ya Man City yari mu mwanya wa mbere wo kwegukana Haaland nkuko se,Alfie yabitangaje.

Umutoza mushya w’agateganyo wa United Rangnick azi neza uko Haaland yavuye i Molde yerekeza Salzburg mu myaka ibiri ishize ubwo yari umuyobozi wa siporo muri iyi kipe yo muri Autriche.

United yizera ko guhuza kw’aba bombi kuzayifasha gusinyisha uyu rutahizamu ukomeye mu mpeshyi itaha mu gihe azaba afite agaciro ka miliyoni 64 zamapawundi.

Kuva kwa Haaland muri Salzburg yerekeza muri Dortmund kwatumye uyu musore w’imyaka 21 amenyekana maze azamura urwego karahava.

United yari yizeye ko Ole Gunnar Solskjaer wahoze ari umutoza we azagira uruhare rukomeye mu kumugura, kuko ariwe wamuzamuye muri Molde.

Ariko ukuza kwa Rangnick gushobora kurushaho kugira akamaro,kuko ashobora kureshya uyu musore akaba yasinyira Manchester United.

Haaland yakoze ibitangaza kuko yaraye atsinze igitego cya 50 mu mikino 50 mu mukino yaraye akiniye BVB.


Man United irifuza ko umutoza wayo mushya yatangira kwiyegereza Haaland