Print

Africa y’Epfo yavuze amagambo akomeye ku byemezo yafatiwe n’ibihugu birimo n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2021 Yasuwe: 1859

Ibyo bihugu ni Africa y’Epfo, Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Zambia na Zimbabwe.

Itangazo rya minisiteri y’ubuzima ryo kuwa mbere ryavuze ko abavuye muri ibi bihugu, n’ababigezemo mu minsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda, bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi muri hotel zabugenewe ku kiguzi cyabo.

Hatangajwe kandi icyemezo gishya cyo gupima Covid abagenzi nyuma y’iminsi irindwi bahageze, hanasubizwaho akato k’amasaha 24 muri hotel ku bagenzi bahageze bamaze gupimwa.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko "Africa y’Amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n’ivangura."

Mu ijambo rye ku cyumweru, Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko guhagarika ingendo nta shingiro bifite kandi "Africa y’amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n’ivangura".

Yasabye ibihugu byashyizeho uko gufungwa "kwisubiraho byihutirwa ku byemezo byabo…mbere y’uko birushaho kugirira nabi ubukungu bwacu".

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, kuwa gatandatu waburiye ibihugu ku isi kwirinda gufunga ingendo z’abava muri Africa kubera ubu bwoko bushya bwa Covid.

Dr John Nkengasong ukuriye ikigo cy’Ubumwe bwa Africa cyo kiurwanya ibyorezo (CDC) yavuze ko byabonetse ko gufunga ingendo bitanga umusaruro muto mu kurinda ikwira ry’iyi virus.

Ibihugu bigize OMS/WHO biteganyijwe ko bikora inama idasanzwe ihera none kuwa mbere yiga ku buryo isi ihangana n’iki cyorezo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Ibindi bihugu bya Africa nka Maroc yahagaritse ingendo nyinshi ziza muri iki gihugu, naho Kenya yashyizeho ingamba ku bagenzi bavuye mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo.

Kompanyi ya leta, Rwandair, isanzwe ijya mu mijyi ya Johannesburg, Durban, na Cape Town muri South Africa, Harare muri Zimbabwe, na Lusaka na Ndola na Zambia.

Kugeza ku cyumweru, Omicron yari ikomeje kuboneka mubindi bihugu ahatandukanye ku isi, ari nako ibindi bigenda bifata ingamba mu ngendo z’indege mu kwikingira.

Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na Amerika biri mu bihugu byashyizeho ingamba zikumira ingendo zimwe na zimwe.

Kugeza ubu, nk’uko bivugwa na WHO/OMS, Omicron imaze kuboneka muri; Australia, Africa y’Epfo, Botswana, Canada, Denmark, Hong Kong, Israel, Ubwongereza, Ububiligi, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholandi, n’Ubufaransa.

BBC