Print

APR FC ishobora kutemererwa kwinjira muri Maroc/CAF yasabye Maroc umwanzuro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2021 Yasuwe: 976

APR FC itegereje icyemezo cya CAF kugira ngo imenye neza niba Maroc iza gufungura indege zikagwa muri ubu bwami bwo mu majyaruguru ya Afrika.

Mu ijoro ryakeye,Guverinoma ya Maroc yatangaje ko ihagaritse ingendo z’indege zose zitwara abagenzi zerekeza muri Maroc mu gihe cy’ibyumweru bibiri guhera ku wa mbere, 29 Ugushyingo 2021 saa 23:59.

APR FC yagombaga guhaguruka mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa 2 yerekeza muri Maroc mu mukino wo kwishyura yagombaga gukina na RS Berkane banganyije 0-0 ku munsi w’ejo.

APR FC yashakaga kugera muri kiriya gihugu kare ngo yitegure,yakomwe mu nkokora n’iki cyemezo cya Maroc cyatunguranye.

RS Berkane yaraye yakiriwe na Ambassaderi w’Ubwami bwa Maroc i Kigali, Mr Al-Omani Youssef ikaba nayo igomba gutaha uyu munsi.

Impuzamashyirahamwe ry’umupira muri Afurika,CAF, yaraye habereye inama y’igitaraganya y’abashinzwe amarushanwa,bari kwiga ku kibazo cy’ikipe ya APR FC ishobora kutemererwa kwinjira muri Maroc.

CAF yasabye Ishyirahamwe rya ruhago mu Bwami bwa Maroc (FRMF) kuyibwira igisubizo ifite ku hazakinirwa umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup uzahuza RS Berkane na APR FC ku Cyumweru.

Muri ibi biganiro harebwe ikigomba gukurikiraho, niba APR FC yabona uruhushya rwihariye, cyangwa umukino ukaba wasubikwa.

Amakuru avuga ko CAF iratangaza uyu munsi umwanzuro wafatiwe muri iyi nama y’igitaraganya yaraye ibaye.

Mu mukino ubanza waraye ubereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo,ikipe y’ingabo z’igihugu yihariye umupira cyane ndetse inabona uburyo bwinshi butandukanye bwari kuyiha ibitego ariko ntabyakundira abasore ba Adil Mohamed kubona intsinzi.

Nyuma y’uyu mukino ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba yasubiye mu mwiherero gukomeza imyitozo yitegura imikino ya shmpiyona ndetse n’umukino wo kwishyura.