Print

"Dutegereje Berkane ko itubwira aho tuzakinira maze Abakinnyi bacu bagakomeza kwerekana icyo bashoboye"-Lt Gen Mubarakh Muganga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2021 Yasuwe: 795

Kuri iki cyumweru nibwo APR FC yanganyije na RS Berkane 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup,wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Umuyobozi wa APR FC,Lt.Gen Mubarakh Muganga,yabwiye urubuga rw’iyi kipe ko Abakinnyi babo bategereje gusa umukino wo kwishyura ubundi bakerekana ibyo bashoboye.

Nubwo atarebye uyu mukino kimwe n’uwa Rayon,uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa APR F.C bushimira abakinnyi bayo uko bitwaye mu mukino wayo na Berkane ifite iki gikombe bari guhatanira. Ati "turashimira umunsi ku wundi ko abakinnyi berekana ko nabo bashoboye. Iki nicyo k’ingenzi.

Icya kabiri ubuyobozi bwa APR F.C butegereje ko R.S Berkane itumenyesha aho tuzakinira maze Abakinnyi bacu bagakomeza kwerekana icyo bashoboye. Umukoro nuwa Berkane na leta yabo. Sinasoza ntashimiye ubuyobozi bukuru bwa RDF, abakunzi n’ abafana ba APR F.C ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange uko bashyigikira APR F.C."

Mu mikino 04 ikipe y’ingabo z’igihugu yakinnye mu marushanwa ya CAF,ntiratsindirwa mu rugo.Muri iyo mikino harimo uwo batsinzemo ikipe ya Gor Mahia ibitego 2-1, itsinda Mogadishu City Club ibitego 2-1. Inganya igitego 1-1 n’ikipe ya Etoile du Sahel ndetse inanganya 0-0 n’ikipe ya RS Berkane.


Comments

Evariste 29 November 2021

Ntitwaherukaga kubona umukino uri kurwego mpuzamahanga uryoheye ijisho. Abasore ba APR barigaragaje kbs mugice cya kabiri wagiraga ngo Berkane yahuriye na Ghana I Kgli. Gusa Aba basore mubitege mu munsi irimbere mpamya ko abakunzi b’Amavubi tuzongera tugaseka. Bravo Basore.