Print

Umunyamideli ukomeye ku Isi Virgil Abloh yitabye Imana

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 November 2021 Yasuwe: 1090

Inkuru y’urupfu rwa Virgil Abloh yamenyekanye ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2021,itangajwe n’umuryango we mu itangazo banyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Instagram ye yakurikirwagaho n’abarenga miliyoni 6.8, umuryango we watangiye ugira uti:”Dutewe agahinda no gutangaza urupfu rwa Virgil Abloh twakundaga, yahisemo kurwana urugamba rw’ubuzima bwe guhera mu mwaka wa 2019, yivuza mu buryo butandukanye kandi anakomeje imirimo ye mu bigo binyuranye by’imideli, ubugeni n’umuco.”

Rikomeza ryerekana ko n’ubwo yari mu bihe bikomeye, bitigeze bihagarika gukomeza imirimo yari ashinzwe kandi neza; rigira riti:”Muri ibyo byose, umuhate mu byo akora, amatsiko atagira umupaka no guhanga udushya bye ntibyigeze bihagarara, Virgil yahoze arajwe ishinga n’ubugeni kimwe no gufungurira imiryango abandi mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni yarivugiye ‘ngo byose nkora ni kubwanjye w’imyaka 17’ yizereye mu mbaraga z’ubugeni ngo atere umuhate ikiragano cy’ahazaza.”

Abloh uvuka ku babyeyi b’abanye Ghana ariko bari barimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yinjiye mu bijyanye no guhanga imideli mu 2009 ubwo yajyaga kwimenyereza umwuga muri Sosiyete ya Fendi, aho yiganaga na Kanye West.

Ubuhanga n’ubushobozi yari amuziho byatumye Kanye West amwifashisha nka ‘Artistic Director’ mu mushinga wa Album yari afitanye na Jay-Z bise ‘Watch the Throne’ yasohotse mu 2011.

Mu 2013 nibwo Abloh yahanze umudeli yise ‘Off-White’ wamenyekanye cyane ku Isi yose ukundwa n’abatari bake.

Mu 2018 yahawe inshingano muri Louis Vuitton yanakoreraga kugeza ubwo yitabye Imana kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021.

Agifata inshingano mu 2018, imyenda ye ya mbere yayerekanye muri Men’s Fashion week yabereye i Paris, abarimo Rihanna bitabira bambaye imyambaro yahanze, mu gihe Umuraperi akaba n’umunyamideri ASAP Nast yari mu bamuritse imyenda ye.

Muri uyu mwaka ariko kandi afatanyije na NIKE, yahanze imyenda Serena Williams yaserukanye muri US Open.

Virgil Abloh yitabye Imana asize umugore n’abana babiri.