Print

Miss Ingabire Grace akomeje kwigaragaza mu mpano zitandukanye muri Miss World 2021[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 November 2021 Yasuwe: 1730

Kuva kuwa 18 Ukuboza 2021, Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace ni bwo yatangiye mu buryo bweruye urugendo rwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’isi nyuma yo guhabwa ibendera ry’igihugu n’impanuro na Minisitiri Bamporiki Edouard.

Urugendo rwakomeje kuwa 19 Ukuboza 2021 umunsi yaherekerejweho n’ababaye ba Nyampinga w’u Rwanda, yerekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yafatiye rutema ikirere imwerekeza muri Puerto Rico.

Icyumweru cya mbere kikaba kirangiye ari muri aka gace ahakomereje amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’isi. Grace kuva yagera muri aka gace akaba yarirekuye cyane agagariza isi n’abamukurikira icyo ashoboye.

View this post on Instagram

A post shared by Miss Rwanda 2021 (@missgraceingabire11_)

Mu minsi yose aba asangiza abamukurikira amashusho yishimye by’umwihariko abyina ibintu aba afashwamo na Nyampinga wa Cameroon, Audrey babana mu cyumba kimwe n’amafoto yaba aye bwite n’ayo aba ari kumwe n’abandi asangiza abamukurikira, kimwe n’ayo yigeze gushyira hanze kuva yakambara ikamba.

Nyuma y’ibyiciro binyuranye bamaze kunyuramo, Miss Grace amaze kugera aho abanyarwanda n’inshuti zarwo babasha kumushyigikira binyuze mu gushyira ‘Mobistar’ muri telephone (download mobistar app) bikorwa ku buntu ukamutora ukanibuka gukanda like ku mashusho n’amafoto asangiza abamukurikira ku mbuga bimwongerera amahirwe.