Print

U Rwanda rwakiriye inkura zera 30 zivuye muri Africa y’Epfo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 November 2021 Yasuwe: 907

Zavanywe muri Phinda Private Game Reserve n’ahandi, kuzohereza muri kilometero zirenga 3,400 “niko kwimura inkura nyinshi kubayeho mu mateka”, nk’uko bivugwa n’itangazo ry’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB.

Kuwa mbere, Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yabwiye abanyamakuru ati: “Ibi bibereye igihe mu kubungabunga ubu bwoko bugeramiwe cyane no gucika.”

Izi nyamaswa ni impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo.Kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.

Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarageze i Kigali nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 40.

Izi nkura zizajya zikurikiranwa buri munsi muri icyo cyanya n’itsinda ry’inzobere mu mirire y’inyamaswa zireba uko zimenyera aha hantu bashya.

Mu muhate w’u Rwanda wo guhinduka ahantu h’ubukerarugendo, icyanya cy’Akagera kiri iburasirazuba, muri 2015 cyazanywemo intare – zari zaracitse – n’inkura z’umukara mu 2017 na 2019.

Ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize mu 2007 ubwo hapfaga iya nyuma, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.